Rwanda | Mukarange: Haratunganywa imihanda mu rwego rwo kunoza imiturire yo mu mujyi wa Kayonza

Imihanda yo mu murenge wa Mukarange ufatwa nk’umujyi w’akarere ka Kayonza, iri gutunganywa mu rwego rwo kunoza imiturire yo mu mujyi. Imihanda iva ku muhanda munini wa kbaurimbo yinjira mu makaritsiye (quartiers) ikaba iri gusukwamo itaka rizwi ku izina rya Laterite rituma itajyamo icyondo.

Abaturage batuye mu mujyi wa Kayonza bavuga ko iryo taka ari ingirakamaro cyane muri iyo mihanda kuko hari ubwo yabaga irimo icyondo cyinshi bikabangamira abayinyuramo. Mbere y’uko iyo mihanda ishyirwamo laterite yarekagamo ibiziba bigatera icyondo cyabangamiraga abyinyuramo nk’uko Niwemwiza Emelyne utuye mu mujyi wa Kayonza abivuga.

Hari gahunda yo kuzatunganya iyo mihanda igashyirwamo kaburimbo cyangwa amabuye bitewe n’ubushobozi buzaba buhari nk’uko umuyobozi w’akarere ka Kayonza, Mugabo John abivuga.

Gutunganya imihanda biri muri gahunda yo kunoza igisgushanyo mbonera cy’umujyi wa Kayonza kugira ngo mu minsi iri imbere uzabe ari umujyi ujyanye n’iterambere u Rwanda ruteganya mu gihe kiri imbere.

 

 

 

Leave a Reply

Copyright © 2012 , All Rights Reserved

Designed by Web Directory. Thanks to Free Wordpress Themes