Rwanda | Muhanga: Ubuto bw’umuhanda bukomeje guteza impanuka

Ubuto bw’umuhanda bukomeje guteza

moto yinjiye mu modoka neza


Abantu batunguwe no kuba nta muntu wahasize ubuzima

Abantu batunguwe no kuba nta muntu wahasize ubuzima

Mu gitondo cyo kuwa 18/12/2012, imodoka yo mu bwoko bwa Toyota Dyna yagonze moto itwara abagenzi mu mujyi wa Muhanga ariko nta muntu yahitanye uretse ko umumotari yakomeretse ku buryo budakabije.

Iyo modoka ifite purake RAB 696E ubwo yashakaga gukata moto ifite purake RC 986T yahise yinjira mu modoka. Abayirebaga bari bazi ko uwari utwaye moto yagize ikibazo gikomeye ariko yahise ahaguruka nta kibazo usibye gukomereka ku kaguru kuko ariho imodoka yakubise.

Nubwo uwo mumotari witwa Nsengimana Vedatse avuga ko umushoferi w’imodoka ariwe ufite amakosa kuko ngo atubahirije amategeko y’utambuka mbere ngo ikibazo cyabayeho na none n’I icy’umuhanda muto.

Ubuyobozi bw’akarere buvuga ko iki kibazo bakizi kandi bari gusha uburyo bwo kugikemura. Yvonne Mutakwasuku uyobora akarere ka Muhanga yatangaje ko hari umuhanda mushya bagiye guhanga muri uyu mujyi ukazagabanya impanuka zigenda ziba.

Leave a Reply

Copyright © 2012 , All Rights Reserved

Designed by Web Directory. Thanks to Free Wordpress Themes