Rwanda | KARONGI: Imirongo yo mu muhanda Muhanga-Karongi ikeneye gusiburwa

KARONGI Imirongo yo mu muhanda

Iyo imvura yaguye hakaza ikibunda ninjoro, umushoferi ntaba abona muri metero ebyili imbere ye kandi n’imirongo yakamufashashije yarasibamye.

Imirongo yo mu muhanda uhuza uturere twa Muhanga na Karongi ntikigaragara cyane cyane iyo bwije, ku buryo bishobora kuba intandaro y’impanuka cyangwa bigakerereza abagenzi

Umuhanda uva mu karere ka Muhanga werekeza mu karere ka Karongi usibye kuba ushaje, n’imirongo iyobora abatwara ibinyabiziga yarasibamye ku buryo usanga kuyigendamo ninjoro bisaba umushoferi kabuhariwe cyangwa umunyereye uwo muhanda.

Iyo ari mu gihe cy’imvura cyangwa yahise haje ikibunda ho bihumira ku mirari. Kuyobora ikinyabiziga ninjoro mu kibunda biba ari ‘Mana Mfasha!’ cyane cyane hagati ya Nyange na Rugabano mu gasantire bita Ryabisine.

Innocent Mugema, umwe mu bagenzi bakunze gukoresha umuhanda Kigali-Karongi, yaganiriye na www.rwandatransport.com ayitangariza ko hari n’igihe abashoferi basaba abanyamaguru cyangwa bamwe mu bo batwaye, kuva mu modoka bakayijya imbere bagenda bayiyobora kuko iba igenda nk’akanyamasyo.

Ikibunda ubusanzwe gituma amatara y’imodoka atamurika kure, bigatuma umushoferi acana amagufi kugira ngo abashe kubona ya mirongo igabanya umuhanda mo ibice bibili, cyangwa igaragaza ko ageze mu ikorosi. Ariko usanga n’amagufi ntacyo aba amaze kuko nta kindi yibonera kubera ko imirongo itakigaragara.

 

 

Leave a Reply

Copyright © 2012 , All Rights Reserved

Designed by Web Directory. Thanks to Free Wordpress Themes