Rwanda | KARONGI : Abakiliya ba Capital n’ab’Impala baremeza ko sosiyete zombi zikenewe ku isoko

Amakuru atarabonerwa gihamya aravuga ko ubuyobozi bw’akarere ka Karongi bwari bufite igitekerezo cyo gutanga isoko kuri rwiyemeza mirimo wagombaga kujya atwara abagenzi mu muhanda Karongi-Kigali-Karongi, uwo rwiyemeza mirimo akaba yaragombaga kuva hagati y’Impala na Capital, sosiyete zombi zimaze igihe ari abakeba muri uwo murimo.

Nyuma yo kuganira n’abagenzi batandukanye bakoresha umuhanda Karongi-Kigali-Karongi, twabashije kumenya ko abagenzi ku mpande zombi nabo babashije kumenya iby’iyo nkuru yo gutanga isoko kuri imwe muri ayo ma sosiyete. Ariko impande zombi zihuriza ku kintu kimwe

Ababashije kugira icyo babivugaho, bemeza ko bitashoboka ko sosiyete imwe yabasha guhaza isoko, cyane ko akarere ka Karongi kamaze kugenda karushaho kuba nyabagendwa, nyuma y’aho gatangiye kuva mu bwigunge kari karasizwemo n’ingoma y’igitugu ya mbere y’1994.

Impala na Capital zimaze igihe zikora nk’abakeba mu gutwara abagenzi bava Kigali baza Karongi cyangwa bava Karongi bajya Kigali (n’abaviramo mu nzira). Mu minsi ishize Impala yatumije bisi (Buses) ebyili nini zitari zimenyerewe mu ngendo zo hagati mu gihugu, bigaragara ko ari nk’uburyo bwo kureshya abagenzi, kandi koko bari bamaze kubigeraho. Ntibyateye kabili ariko Capital nayo iti nahatanzwe, ubu nayo yazanye bisi ebyili zingana n’iz’Impala.

Ubwo bukeba rero usanga butuma abakozi bahamagara abagenzi birirwa barebana ay’ingwe, rimwe na rimwe bakanafatana mu mashati bapfa abagenzi. Hari abaherutse kurwana bapfa umugenzi, umwe amwaka igikapu ngo akijyane ku Mpala undi nawe amukurura ngo amujyane kuri Capital, nyuma abashinzwe umutekano baba barahasesekaye bajya kubacumbikira iminsi mike.

Ikigaragara n’uko wa mugani ngo abasangira ubusa bitana ibisambo. Nubwo umugi wa Karongi umaze gutera imbere ku buryo bigaragarira buri wese yaba uhaba cyangwa uhatemberera, ubushobozi bw’umuguzi bwo buracyari bucye.

Ni nayo mpamvu usanga abagenzi bakunze gukoresha ariya masosiyete yombi akenshi baba ari abanya Kigali bakorera i Karongi cyangwa abanya Karongi bifite. Abandi baracyakoresha za twegerana dore ko nazo zigihanyanyaza.

 

Leave a Reply

Copyright © 2012 , All Rights Reserved

Designed by Web Directory. Thanks to Free Wordpress Themes