Rwanda : Intara y’amajyepfo: Polisi yatangije icyumweru cy’umutekano mu muhanda

Intara y’amajyepfoUrugendo kuva kuri burigade ya polisi mu mujyi wa Butare kugera kuri Hoteli Faucon no kuva kuri Hoteli Faucon kugera kuri Kaminuza y’u Rwanda, ni rwo rwabimburiye umuhango wo gutangiza icyumweru cy’umutekano mu muhanda mu Ntara y’amajyepfo igikorwa cyabaye tariki ya 18 Ugushyingo,2012.

Abahagarariye polisi n’ingabo mu Ntara y’amajyepfo, intumwa y’ikigo cy’igihugu gishinzwe iterambere ryo gutwara abantu n’ibintu (RTDA), abayobozi b’Uturere twa Huye na Nyaruguru, abahagarariye ubuyobozi n’abanyeshuri bo muri Kaminuza y’u Rwanda, ndetse n’abatwara abantu biganjemo abamotari, ni bo bari bitabiriye uyu muhango.

Mu ijambo rye, umuyobozi wa polisi mu Ntara y’amajyepfo, RPC Mwesigye Elias, yibukije abatwara abantu bari bahari ko umuvuduko ukabije, gutwara ikinyabiziga umuntu yanyoye inzoga nyinshi, kuvugira kuri telefone batwaye no kutambara umukandara, biri mu mpamvu z’ingenzi zitera impanuka mu muhanda.

Ku bw’ibyo rero, yahamagariye abantu bose bakoresha umuhanda (yaba imihanda ya kaburimbo ndetse n’iy’ibitaka), ni ukuvuga abagenda n’amaguru, abifashisha amagare ndetse n’ibinyabiziga, kubungabunga ubuzima bwabo birinda impanuka kuko ziri mu bitera imfu nyinshi ku isi.

Aha Spt Mwsigye yakomeje agira ati ” Impanuka ni ikibazo kibangamiye isi yose. Buri mwaka, nibura miriyoni n’ibihumbi 300 z’ubuzima zigenda kubera impanuka zibera mu muhanda. Kandi 90% by’impanuka zica abantu zibera mu bihugu bikennye, nyamara niho hari imodoka nkeya kuko ari 48% gusa.”

Mu Ntara y’amajyepfo honyine, guhera muri Mutarama kugeza mu Ukwakira 2012, habaye impanuka 334, zica abantu 119, zikomeretsa 409. Muri aba bakomeretse kandi hari n’ababikurijemo ubumuga bukomeye.

RPC  Mwesigye yunzemo agira ati “Abakoresha imihanda twese turasabwa gukora uko dushoboye, tugafatanya na polisi, kugira ngo tugabanye impanuka n’imfu ndetse n’ubumuga zitera.”

Abatwara abagenzi bemera uruhare rwabo mu kugabanya impanuka

Abatwara abagenzi bo mu mugi wa Huye bemera ko ibyo polisi ibashishikariza byo kwirinda impamvu zitera impanuka bikwiye. Ntibananga guhanwa igihe bafashwe bafite umuvuduko munini, bavugira kuri telefone, kutambara umukandara no gutwara abagenzi banyoye.

Gusa ntibishimira guhora bacibwa amafaranga y’uko ngo bahagaritse abagenzi hirya no hino mu mujyi. Uwitwa Seneza Emmanuel ni umumotari. Yagize ati “utwara umugenzi hano mu mujyi, wamuhangarika nk’imbere yo kuri Tigo, mu gihe uri kubika amafaranga ugira ngo ujye guhagarika moto aho twemerewe bakaba barakwandikiye. Njye mbona ibi ari akarengane.”

Icyumweru cy’umutekano mu muhanda cyatangijwe kuri uyu wa 18 Ugushyingo kikazasozwa kuya 24 z’uku kwezi. Kizarangwa no kugirana ibiganiro n’abatwara abantu ndetse no gutanga ubutumwa butandukanye bushishikariza abantu kwirinda impanuka binyujijwe ku maradiyo, ndetse no mu  nyandiko zizashyirwa ahantu hanyuranye nko ku binyabiziga.

Insanganyamatsiko y’iki cyumweru igra iti “imihanda irimo umutekano, inkingi irambye y’amajyambere y’Afurika”

 

 

 

 

 

Leave a Reply

Copyright © 2012 , All Rights Reserved

Designed by Web Directory. Thanks to Free Wordpress Themes