Rwanda : Hari impanvu nyinshi zatumye abanyonzi bavanwa mu muhanda wa kaburimbo.

Hari impanvu nyinshiNyuma y’aho inama y’umutekano yabereye mu karere ka Rulindo,igaragarije impanvu nyinshi zihungabanya umutekano wo mu muhanda ,ziterwa n’akajagari k’abatwara amagare bazwi ku izina ry’abanyonzi,ubu hari bamwe mu banyonzi banze kubahiriza icyo cyemezo.

Iyo uri mu muhanda wa Rulindo,usanga hari abatwaye amagare ,ariko muby’ukuri nabo batwawe n’ibikamyo ,akenshi ba nyirukubitwara baba batanazi ko batwaye abatu inyuma.

Gusa bimwe mu bigaragara ni uko usanga iyo abanyonzi bari mu muhanda badashobora kubererekera, imodoka kandi usanga akenshi baba bahetse abantu.

Ikindi ni uko usanga igare riri mu muhanda rihetse umutwaro urirusha ibiro,cyangwa ufite uburebure bukabije ku buryo bishobora giteza impanuka.

Iyo uri mu muhanda wa Rulindo ,hari aho usanga hari amakorosi ,aho naho usanga abanyonzi batamenya ko bari mu muhanda bagakata ikorosi ntakwibuka ko n’ubuzima bwabo bushobora kuhasigara.

Hari n’abandi usanga agiye afashe ku modoka kandi inyuma ye hari izindi,ukaba wakwibaza uti nka buriya imodoka afasheho iramutse ibuze feri ikamusubirana inyuma byagenda gute.

Nyamara n’ubwo aba banyonzi batashimishijwe n’icyemezo ubuyobozi bw’akarere bufatanije n’ubwa Polisi bwafashe,ngo nabo ubwabo bazi ko ari abanyamakosa mu muhanda.

Uwitwa Nahimana,yagize ati”natwe ubwacu ntitworoshye,nk’ubu hari bamwe muri bagenzi bacu usanga bagera mu muhanda ntibibuke ko bashobora guteza ibibazo.Hari abo usanga bagenda nabi cyane,abandi ugasanga bahetse imizigo irusha kure ubushobozi bw’igare.”

Atangiza ku mugaragaro icyumweru cyari cyahariwe umutekano wo mu muhanda,umuyobozi wungirije ushinzwe ubukungu mu karere ka Rulindo,Murindwa Prosper,yabwiye abatwara moto hamwe n’amagare mu muhanda wa Rulindo ko bagomba gukurikiza amategeko agenga abatwara ibinyabiziga mu muhanda.

 

Yabasabye ko bagomba no kurengera ubuzima bwabo,ngo  kuko igihugu kirabakeneye kugira ngo bagikorere bagiteze imbere.kandi ngo kibakeneye ari bazima nta kajolite irimo.

 

 

 

 

Leave a Reply

Copyright © 2012 , All Rights Reserved

Designed by Web Directory. Thanks to Free Wordpress Themes