Rwanda : Amashuri yigisha amategeko y’umuhanda n’ibinyabiziga yahagurukiwe

Amashuri yigisha amategeko y’umuhanda

Umuyobozi w'umujyi wa Kigali ashyikiriza umuyobozi wa Midland impamyabushobozi

Amashuri yigisha amategeko agenga umuhanda n’ibinyabiziga mu mujyi wa Kigali ariko ntiyubahirize amategeko, agiye gufatirwa ibihano birimo no gufungirwa imiryango, nk’uko byemeranyijweho n’abayobozi bayo n’ubuyobozi bwa Polisi y’igihugu.

Polisi y’igihugu itangaza ko impanuka nyinshi mu mujyi wa Kigali ziterwa ahanini n’abakoresha umuhanda batazi amategeko y’imihanda, bitewe ahanini no kuba batarigishijwe neza abandi bataranakandagiye mu mashuri ahubwo baraguze impushya zo gutwara ibinyabiziga.

Nyuma y’amahugurwa yahabwaga ba nyiri ibyo bigo n’abayobozi bayo, basabye ko ayo mashuri yose yajya agenzurwa, harebwa ko atanga inyigisho zihagije ndetse ko nta na ruswa ihagaragara.

Uwari uhagarariye aba bahugurwaga bageraga kuri 53, Celestin Rwiyamira nyiri shuri rya Midland School, yasabye ko imitangire y’ibizami n’impushya zo gutwara imodoka yagenzurwa, ugaragaweho amakosa agahita afungirwa.

Kugira ngo abatwara imodoka barusheho kugira ubushobozi buhagije, abahugwe basabye ko hajyaho itegeko rirebana n’amashuri yigisha ibinyabiziga n’amategeko y’umuhanda, ku buryo umuntu yajya asabwa kwigira mu ishuri rizwi mbere yo gukorera uruhushya.

Icyo gitekerezo cyashyigikiwe n’Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali, Fidel Ndayisaba, yemeza ko umujyi urimo umutekano wo mu muhanda ari inyungu ku mujyi no ku bukungu bw’igihugu.

Ati: “Hari inyungu no ku mujyi nyoboye kuko iyo habaye ikibazo abanyamujyi nibo ba mbere babigiriramo ingaruka. Gutwara abantu bifite aho bihurira n’ubukugu bw’igihugu, ibinyabiziga nabyo ni ubukungu bw’igihugu. Iyo bikoze impanuka ni igihugu kihahombera mbere ya nyiracyo”.

Yakomeje avuga ko azakora ibishoboka byose kugira ngo bikorwe abantu bajye babona impushya bigiye mu mashuri yabugenewe. Ibyo akabihera ko u Rwanda rufite icyerekezo cyo kugendera ku murongo mpuzamahanga w’ibihugu byiyubashye.

Umukuru wa Polisi y’igihugu, IGP Emmanuel K. Gasana, nawe yashimangiye ko abica umwuga w’ibinyabiziga bagomba guhagurukirwa, kuko uko umujyi ugenda wiyongera n’ibinyabiziga biba byinshi haba hagomba kubaho ubwitonzi n’ubushishozi mu muhanda.

Aya mahugurwa y’iminsi itatu, yasojwe kuri uyu wa gatatu tariki 19/12/2012, abayitabiriye bigaga ku ndangagaciro no gutanga serivisi nziza mu bigo byigisha amategeko y’umuhanda n’ibinyabiziga.

 

 

Leave a Reply

Copyright © 2012 , All Rights Reserved

Designed by Web Directory. Thanks to Free Wordpress Themes