Ruhango: Isuku nke y’abamotari iri mu bituma umwuga wabo udahabwa agaciro

Ruhango Isuku nkeInzego z’umutekano mu karere ka Ruhango, zirasaba abamotari kwihesha agaciro bakubaha amabwiriza agenga umuhanda, ariko cyane cyane bakita ku isuku kuko ariyo ituma umwuga wabo utubahwa.

Ibi bakaba babisabwa n’umuyobozi wa polisi mu karere ka Ruhango “DPC” Supert. Paul Gatambira, uvuga ko biteye isoni kubona umumotari atwara umuntu akagenda amunukira, akabasaba ko niyo batakwambara imyenda myiza ariko niyo bambaye bakayigirira isuku.

Agira ati “erega umwuga wanyu nimwe mugomba kuwuhesha agaciro, none se niba utwaye umuntu akmunukira, urumva ubutaha azaza kugutega, erega burya nabwo uba umuhungabanyirije umutekano”

Bamwe mu bamotari twaganiriye bavuze ko isuku nke mu bamotari ihari ariko ko igaragara kuri bamwe, gusa ngo nabo bagerageza gukosorana kugirango bubahe umurimo wabo.

Gusa bamwe bavuga ko isuku nye iterwa n’uko baba bafite ibintu byinshi birimo ibigomba gufasha abagenzi mu bihe byimvura cyangwa igihe cy’ivumbi ryinshi.

Nshimyumukiza Emmanuel ni umumotari ukorera mu karere ka Ruhango, we avuga ko kuba bakorera mu mihanda y’ibyaro, ari muri bimwe bituma bahura n’ikibazo cy’isuku nke, gusa ngo bagerageza kuyirwanya.

Isuku nke mu bamotari ni kenshi yakunzwe kuvugwa n’abagenzi, kuburyo hari nabavuga ko utega moto ari ukubura uko ugira.

 

 

Leave a Reply

Copyright © 2012 , All Rights Reserved

Designed by Web Directory. Thanks to Free Wordpress Themes