Gashenyi: Babangamiwe no kutagira ikiraro kibahuza n’ikigo nderabuzima cya Rutenderi

Babangamiwe no kutagira ikiraro kibahuza

Ikiraro gihuza Akagali ka taba na Murambo gikozwe mu biti kubinyuraho ni ukwigengesera.

Abaturage bo mu Kagali ka Taba, Umurenge wa Gashenyi mu Karere ka Gakenke bavuga ko babangamiwe n’ikiraro kibahuza n’Ikigo Nderabuzima cya Rutenderi kuko bagomba gukora urugendo rurerure iyo imvura yaguye.

Ikiraro gihuza Akagali ka Murambo kabarizwamo Ikigo Nderabuzima cya Rutenderi n’Akagali ka Taba twombi two mu Murenge wa Gashenyi gikozwe mu biti binyurwaho gusa n’abantu n’amagare nabwo bigengesereye.

Abaturage basobanura ko icyo kiraro kibabangamiye kuko badashobora kugera ku kigo nderabuzima mu gihe cy’imvura biboroheye.  Iyo barwaye ntishoboka gukoresha  imbangukiragutabara. Muri icyo gihe,  bibasaba kuzenguruka bakanyura mu Rwamenyo kugira ngo bagere ku Kigo Nderabuzima cya Rutenderi.

Ikindi, ngo hakozwe icyo kiraro n’umuhanda byabafasha kubakura mu bwigunge n’ibikorwa bisaba imodoka nko gutwara imyaka n’ibikoresho bakenera mu bwubatsi nk’amategura n’umucanga bikabageraho bitagoranye.

Ikigaragara, umugezi wa Base utandukanya utwo tugali tubiri dukeneye ikiraro gikomeye kugira ngo ubuhahirane n’ingendo hagati y’abaturage irusheho kugenda neza.

 

 

Leave a Reply

Copyright © 2012 , All Rights Reserved

Designed by Web Directory. Thanks to Free Wordpress Themes