Rwanda : Umuyobozi w’ akarere ka Ngoma arihanangiriza imodoka za epress zikora nka twegerane

Umuyobozi w akarereNyuma y’ igihe kitari gito  abagenzi bagenda mu modoka ya za Express  Ngoma-Kigali binubira kompanyi zibatwara kuko zitubahiriza igihe ndetse zigakora nabi, umuyobozi w’akarere ka Ngoma yavuze ko nibatikosora bashobora gufatirwa ingamba.

 

Ibi umuyobozi w’akarere ka Ngoma,Nambaje Aphrodise ,yabivuze kuri uyu wa 19/11/2012.

 

Nambaje Aphrodise avuze ibi mu gihe mubagenzi bavuga ko uku kutubahiriza igihe bituma abashoferi batwara  barengeje umuvuduko  bitewe nuko baba bashaka kwishyura igihe bataye ngo badakerereza abagenzi.

 

Umugenzi umwe twaganiriye yavuze ko urebye aho byari bigeze ngo babonaga nta tandukanyirizo ryari rihari hagati ya express ndetse na za twegerane.

 

Yagize ati” Umuntu bamukatira tike yanditse isaha imodoka ihagurukira wareba ugasanga zirenzeho iminota 20 mutarahaguruka ngo aracyategereje ko abandi baza. Ikindi iyo mugeze munzira igenda ihagarara itwara abayiteze kandi bitemewe.”

 

Kuruhande rw’abahagarariye agence zitwara abagenzi muri aka karere bahakana ko badatinza abagenzi gusa bongeraho ko muri aka karere hari ikibazo cyo kutagira abagenzi benshi nk’ahandi.

 

Hategekimana David uhagarariye Sotra tours muri gare ya Ngoma,avuga ko imodoka za express zidakerereza abagenzi ndetse ko n’umushoferi ugaragaweho ko atinza abagenzi muri gare abihanirwa.

 

Asubiza ku mpamvu abona abagenzi binubira service bahabwa yagize ati ”Mu rwego rwo gufasha abakiriya bacu,hari igihe umuntu ahamagara ari munzira akatubwira ko tuhamusanga bityo abagenzi babona ihagaze mu nzira bakabyinubira ariko tuba dufasha abakiriya ntabwo ari nka twegerane.”

 

Nubwo ariko Hategekimana ahakana ko bakerereza abagenzi,abagenzi ntibasiba kwinubira ko bakererezwa muzi za gare ndetse express zikagenda zinahagarara zitoragura abagenzi.

 

Ubwo umuyobozi w’akarere ka Ngoma,Nambaje Aphrodise,yavugaga kuri iki kibazo yavuze ko gutinza umugenzi utubahiriza icyo wiyemeje uba umuhohoteye bityo ko kompanyi izagaragarwaho ko ikerereza abagenzi izigishwa nikomeza ihanwe.

 

Yagize ati ”Iyo umunota upfuye n’ibindi birapfa,gukerewa gutwara abantu muri gare biviramo no kutubahiriza amategeko y’ umuhanda kuko usanga barenza umuvuduko.

express aho abagenzi bazagaragaza ko bakerezwa tuzabakosora nibanga tubahane.”

 

Mu ijambo umuyobozi w’akarere ka Ngoma yavuze ubwo hatangizwaga icyumweru cy’umutekano mu muhanda kuri uyu wa 19/11/2012 yavuze ko abakoresha umuhanda bagomba kubikora neza kuko bizabaha umugihsa wo gutera imbere.

 

Insanganyamatsiko y’uyu mwaka mu cyumweru cyahariwe umutekano mu muhanda igira iti”imihanda irimo umutekano inkingi y’ amajyambere arambye y’ afrika”

 

Kompanyi zikotwara abantu zikorera mu karere ka Ngoma ni Sotra tours,stela express,International,Matunda express.

 

 

 

 

 

Leave a Reply

Copyright © 2012 , All Rights Reserved

Designed by Web Directory. Thanks to Free Wordpress Themes