Rwanda | Rutsiro : Koperative y’abamotari yatangijwe mu murenge wa Mushubati yizeweho gukemura ibibazo by’ingendo

Koperative y’abamotariUbuyobozi bw’akarere ka Rutsiro bufatanyije n’umurenge wa Mushubati bwatangije ku mugaragaro koperative COTAMOMU DUKATAZE y’abatwara abagenzi kuri moto tariki 31/10/2012 mu rwego rwo kwegereza abaturage sirivisi zijyanye n’ubwikorezi.

Abaturage b’umurenge wa Mushubati ndetse n’abamotari bagize iyo koperative basanga ari igikorwa cy’iterambere kigezweho kuko ubusanzwe uwakeneraga kugenda na moto byamusabaga guhamagara umumotari ukorera ahandi.

Umwe muri abo bamotari witwa Uwimana Jean Baptiste yavuze ko bishimiye iyo koperative kuko umurenge wabo wari uri mu bwigunge, bashimira n’ubuyobozi bwabigizemo uruhare.

Yagize ati : “Ibyishimo dufite ni uko uyu munsi Mushubati ibonye transport, koperative y’abamotari ikaba igiye gukorera muri Mushubati, buri wese akaba agize amahirwe yo kugenda bitamugoye, atarinze guhamagara iyo bigwa, ahubwo twegereye abaturage kugira ngo tubafashe kugenda mu ngendo aho bashaka kujya hose”.

Perezida wa koperative COTAMOMU DUKATAZE, bwana Dusingizimana Jean Pierre avuga ko nk’abaturage bavuka mu karere ka Rutsiro basanzwe babona ikibazo cy’ingendo gihari bakaba biyemeje kugira uruhare mu kugikemura mu buryo burambye. Ku ikubitiro, barateganya kubanza kwiyubaka no kongera ubushobozi bwabo nka koperative.

Zimwe mu ngamba bafite ni uko buri munyamuryango wese yazagira moto ye, kuko bamwe muri bo bakoresha izitari izabo. Barateganya kandi gutangiza inzu icuruza ibyuma bisimbura ibishaje, ndetse no gutangiza sitatiyo icuruza lisansi nk’uko Dusingizimana uyobora koperative COTAMOMU DUKATAZE yabisobanuye.

Dusingizimana ati : “Twifuza rero kuzagera ku bintu byinshi, ndetse turifuza ko no mu myaka iri imbere twazava ku bumotari, tukaba twagira n’ama categories y’imodoka”.

Iyo koperative COTAMOMU DUKATAZE y’abamotari bo mu murenge wa Mushubati itangiye igizwe n’abanyamuryango 16 kandi bose bujuje ibyangombwa byo kujya mu muhanda.

Abayobozi bitabiriye icyo gikorwa bakaba bashimiye abo bamotari intambwe bateye babasaba ko itazasubira inyuma, bakaba kandi babijeje ubufatanye n’ibitekerezo muri byose.

 

 

 

 

 

Leave a Reply

Copyright © 2012 , All Rights Reserved

Designed by Web Directory. Thanks to Free Wordpress Themes