Rwanda | RUSIZI: ABAYOBOZI BATANDUKANYE BAHUJWE N’INAMA YO GUCYEMURA IBIBAZO BY’UBWATO PEREZIDA YAHAYE ABO KUNKOMBO

ABAYOBOZI BATANDUKANYaE BAHUJWE

Muri iyo nama yahuje abayobozi batandukanye baba abo mu karere ka Rusizi no kurwego rw’intara y’uburengerazuba yibanze kubibazo byatumye ubwato perezida wa Repuburika yageneye abaturage bo kunkombo butagera kunshingano zabwo.

ABAYOBOZI BATANDUKANYE BAHUJWE 1

bimwe mubyizweho ni imicungire y’umutungo ubukomokaho, ishyirwa mubikorwa ry’imyanzuro y’ubugenzuzi (audit) moteri iri mubwato n’imikorere ya komite icunga umutungo w’ubwo bwato

Umuyobozi wa Onatracom Colonel Denis Basabose  yavuze muri  macye inkomoko y’ubwo bwato, uko bwatekerejwe gutangwa, uburyo bwakozwe n’uko bumeze ubu.

Yibukije ko ubwato bwatanzwe na Nyakubahwa Perezida wa Repuburika abuha abaturage b’umurenge wa Nkombo mu rwego rwo kubavana mu bwigunge.

Ubwo bwato bwakozwe na UGIRASHEBUJA Remi atsindiye isoko ryo kubukora ku giciro cy’amafaranga asaga miliyoni 180, bukaba bufite moteri yo mu bwoko bwa caterpillar, Rwiyemezamirimo yasabye gushyiramo moteri yo mu bwoko bwa BENZ idafite ubushobozi bwifuzwaga kubera ko yavugagako iya CATAPILLAR yayibuze kandi ayibonye ishobora kuzatinda.

Bimwe mubibazo byaje kugaragara muri iyo nama yanatinze cyane ni uko Ministere y’ibikorwa remezo itakoze akazi kayo neza kuko ubwato bwemewe 2003, bukorwa muri 2010,Ikindi ni uko Ugenzura uburyo ubwato bwakozwe yarangaye kuko moteri yavuzwe muri DAO atariyo yashyizwe muri ubwo bwato,Rwiyemezamirimo nawe yakoze amakosa yo gushyiramo moteri atavuganye na banyiri ubwato.

Gusa icyumvikanyweho ni ugushyiraho komite ishinzwe gucunga imikorere y’ubwato idakemangwa,

Gusaba rwiyemezamirimo gushyiramo moteri yavuzwe muri DAO arinayo nyirabayazana y’ibibazo bimwe na bimwe ubwato bwagize,

 

Nyuma yo kubona ko imicungire y’ubwato iri kugaragaza ibibazo bijyanye no guhomba, hafashwe umwanzuro wo gukora ubugenzuzi,

bugakorwa n’abakozi b’Akarere bashinzwe ubugenzuzi bagenzura uburyo amafaranga yinjira n’uburyo asohoka. Mu bibazo by’ingenzi byagaragaye, harimo kuba amatike y’ubwato agurirwa ahantu hatizewe ku buryo ntawamenya umubare w’ayakoreshejwe, no kuba nta bugenzuzi bukorwa kugirango harebwe niba abari mu bwato bose bafite amatike.

Nyuma yuko Raporo zigaragaza ko komite zose zishinzwe gucunga imikorere y’ubwo bwato zitakoze akazi kazo neza, abari mu nama basabye ko izo komite zahindurwa.

Imikorere n’imicungire y’ubwato muri icyo gihe hari gushakwa moteri ibe ikurikiranwa na Onatracom, Akarere n’uwakoze ubwato.

Management y’ubwato umunsi ku munsi ikurikiranwe na ONATRACOM Kugeza ubu ubwo bwato ngo bumaze kujya mumyenda isaga miriyoni  imwe y ’amafaranga y’u Rwanda.

 

 


Leave a Reply

Copyright © 2012 , All Rights Reserved

Designed by Web Directory. Thanks to Free Wordpress Themes