Rwanda | Rusizi: Abatwara ibinyabiziga barasabwa kwitwararika

Rusizi Abatwara ibinyabizigaKu munsi wa kabiri w’icyumweru cyahariwe umutekano wo mu muhanda abayobozi b’ibinyabiziga barasabwa kwitwararika  birinda gutwara n’umuvuduko mwinshi, gutwara banyoye, kuvugira kuri tel batwaye kimwe n’abanyamaguru basabwa gukoresha umuhanda neza, ubu ni ubutumwa butangwa n’ubuyobozi bwa police mu karere ka Rusizi muri iki cyumweru cyahariwe umutekano wo mu muhanda cyatangijwe kuwa 18.11 .2012.

kuri uyu munsi wa kabiri w’iki cyumweru mu karere ka Rusizi hirya no hino, abapolisi bari kongera gusobanura imikoreshereze y’umuhanda ku byiciro byose biwukoresha.

Nubwo icyo izi nyigisho ziri gutangwa zigamije, ari ukwibutsa abantu ko umuhanda ari ahantu hagomba gukoreshwa neza birinda kuwutamo imyanda arinaho hava iyangirika ryawo bityo nabyo bikaba byaba kimwe mubiteza impanuka  kandi bikaba bidahwema kuvugwa, bamwe mu bakoresha umuhanda baravuga ko imyumvire ku mikoreshereze y’umuhanda nyayo itarumvikana. Yewe  ngo abanyamaguru baradohotse ku mikoreshereze y’umuhanda nubwo  n’abayobozi b’ ibinyabiziga nabo Atari shyashya. Ibi twabitangarijwe n’abayobozi b’ibinyabiziga bitandukanye bikorera mu karere ka Rusizi twaganiriye.

Kuri iki kibazo cy’imodoka zimwe zikoresha umuhanda nabi bamwe mu bayobozi b’ibinyabiziga batunga agatoki police ko itazihana ngo bitewe n’abo aribo,  ubuyobozi bwa police bwo buvugako nta muntu uri hejuru y’amategeko, ko niba hari abawukoresha nabi babanyura muri humye. kugira umuhanda urimo umutekano bakaba basabwa kubigira ibyabo.

Naho ku kuba abanyamaguru bakomeje gushyirwa mu majwi nka ba nyirabayazana wa zimwe mu mpanuka ziba, abakoresha umuhanda n’amaguru twaganiriye nabo bemera ko koko hari igihe habaho uburangare bw’abaturage, uyu twaganiriye we asaba ababyeyi ko bashaka abafasha abana kwambukiranya imihanda cyane cyane bava ku ishuri.

Iyo urebye imibare itangwa na police hagati y’ukwezi 1-6 mu karere ka rusizi habaye impanuka 19,hapfa abantu 9,hakomereka 10 naho kuva mu kwezi kwa 6 kugeza ubu hamaze kuba impanuka 21,zatwaye ubuzima bwabantu 19,hakomereka 13 aha ngo icyatumye imibare izamuka hazamo uburangare bw’abakoresha umuhanda cyane cyane abanyamaguru ndetse n’umuhanda utameze neza ikindi ngo hari n’ahagomba ibyapa nyamara ntibiharangwa. ingamba ngo akaba ari ugukomeza kwigisha nkuko kwigisha ari uguhozaho.

Iyi gahunda izamara icyumweru ifite insanganayamatsiko igira iti”Imihanda ikoze neza iterambere rirambye rya Afrika’, ku rwego rw’intara y’iburengerazuba bikaba byaratangirijwe mu karere ka Rubavu.

Twababwirako iki cyumweru mu karere ka Rusizi  hazatangwa ibiganiro hirya no hino hakibandwa ku gukangurira abayobozi b’ibinyabiziga kwirinda ibibaturukaho mu gukora impanuka birimo kugabanya  umuvuduko, kwirinda ubusinzi,kugenda nabi mu muhanda ,hazigishwa kandi ababyeyi kubijyanye no gucunga abana batarerera mu muhanda,abanyamaguru kandi bazibutswa uburyo bwo gukoresha umuhanda.

 

 

Leave a Reply

Copyright © 2012 , All Rights Reserved

Designed by Web Directory. Thanks to Free Wordpress Themes