Rwanda | Ruhango: urubyiruko rusaga 500 rurashaka kuva mu bukene rubikesheje impushya z’ibinyabiziga

Rwanda : Uru rubyiruko rwiteguye guhindura ubuzima rubikesheje umpushya zo gutwara ibinyabiziga

Uru rubyiruko rwiteguye guhindura ubuzima rubikesheje umpushya zo gutwara ibinyabiziga

Urubyiruko rwo mu karere ka Ruhango ruravuga ko nyuma yo kubona ko rufite ikibazo cyo kubona akazi, rwahisemo kwitabira gushaka impushya z’ibinyabiziga kugirango rurebo ko rwahagirira amahirwe yo kuba rwakwihangira imirimo.

Ibi uru rubyiruko rwabitangaje kuri uyu wa mbere tariki ya 26/11/2012, mu gikorwa cya polisi cyo gukorera impushya z’ibinyabiziga.

Bamwe mu bo twaganiriye ubwo bari bitabiriye gukora icyi kizami cy’uruhushya rw’agateganyo “proviso ire”, rwavuze ko rubona ko rushobora kugirira amahirwe muri izi mpushya zo gutwara ibinyabiziga.

Umwe muribo yagize ati “impamvu nshishikajwe no gukora icyi kizamini, n’uko hari bagenzi banjye benshi bagiye babona impushya zo gutwara ibinyabiziga ugasanga ubuzima bwabo burahindutse”

Uyu musore kimwe n’abagenzi be, baravuga ko nabo biteguye gutera ikirenge mu cya bagenzi babo barwanya ikibazo cy’ubushomeri bw’ugarije urubyiruko.

Polosi ikorere muri aka karere ka Ruhango, ivuga ko yiteguye kugerageza korohereza abitabira gushaka impushya zo gutwara ibinyabiziga, aho ivuga ko bibaye ngombwa buri munyarwanda wese yakayibonye.

Kuri uyu wa mbere urubyiruko rugera kuri 506 nirwo rwitabiriye icyi kizami cy’umushya zo gutwara ibinyabiziga mu gihe hari hiyandikishije urugera kuri841.

 

Leave a Reply

Copyright © 2012 , All Rights Reserved

Designed by Web Directory. Thanks to Free Wordpress Themes