Rwanda | Ruhango: bishimiye ko bagiye kongera kugirana ubuhahirane

Rwanda : Abakecuru baje kureba uko iteme ry’abahuzaga ririmo kubakwa

Abakecuru baje kureba uko iteme ry’abahuzaga ririmo kubakwa

Nyuma y’igihe kinini abaturage batuye muri santire ya Gitwe n’akagari ka Joma mu murenge wa Bweramana baburaga uko bambuka kubera iteme ryabahuzaga ryari ryarangiritse, ubu bari mu byishimo by’uko bagiye kujya bambuka neza kuko ubu ryatangiye kubakwa.

Abahatuye bavuga ko mu gihe cy’imvura iri teme ry’uzuraga kuhambuka bikagusaba nibura amafaranga y’u Rwanda 100.

Ubwo twageraga aho iri teme riri, twasanze imirimo yo kuryubaka igeze kure. Bamwe mu baturage twahasanze baje kureba aho rigeze, bavuze ko bashimishijwe no kuba Leta yaratekereje kongera kubahuza, kuko ubuhahirane hagati yabo bwari bwarahagaze.

Mukarubaye ni umwe mu baturage bakunda gukoresha iri teme, ubwo twahamusangaga yagize ati “rwose mwana wa, mwarakoze cyane dore ubuzima bwacu bwari bwarahagaze nta nt’imodoka zikigera iwacu, ariko ubu turishimye cyane”

Icyi kibazo cyo kwambuka iri teme nticyari kihariwe n’abaturage, kuko n’umunyeshuri wabaga adafite igiceri ngo bamwambutse, yashoboraga kuba yakwisubirira iwabo agasiba amasomo.

Abanyeshuri bavuga ko mu gihe cy’imvura bitaboroheraga, kuko byabasabaga amafaranga y’u Rwanda 100, kugirango abasorere baheke babambutse, baba batayafite bagataha.

Icyakora ubu, ibyishimo ngo nibyose, kuko bagiye kongera kugirana ubuhahirane hagati yabo, ndetse n’imodoka zari zitakihagera zizongera kubageraho.

Umuyobozi w’akarere ka Ruhango wungirije ushinzwe imari n’iterambere Twagirimana Epimaque, avuga ko biteguye gukora ibishoboka byose iri teme rikarangira kubakwa abaturage bagatangira ubuhahirane bw’abahuzaga.

Iri teme ryatangiye kubakwa mu kwezi kwa 9/2012, rikazubakwa mu gihe cy’amezi 5, rikazuzura ritwaye akayabo ka miliyoni 30 z’amafaranga y’u Rwanda.

 

Leave a Reply

Copyright © 2012 , All Rights Reserved

Designed by Web Directory. Thanks to Free Wordpress Themes