Rwanda | Ruhango: abaturiye umuhanda Gitwe-Ruhango baritegura kugirana ubuhahirane bunoze

abaturiye umuhanda Gitwe-Ruhango baritegura kugirana ubuhahirane bunoze

Umuhanda Gitwe-Ruhango urimo gutunganywa, ariko abaturage baracyawufitiye impungnge

Abaturage batuye ku nyengero z’umuhanda uva mu mujyi wa Ruhango werekeza I Gitwe, barishimira y’uko umuhanda wabo urimo gutunganywa kuko ngo hari hashize igihe bawukoresha ariko utameze neza.

Uyu muhanda urimo gutunganywa n’abakora imirimo nsimburagifungo ya TIG, ubu hamaze gukorwa ibirometero 16 mu gihe hagomba gukorwa ibirometero bigera kuri 22.

Abaturage bavuga ko mu gihe cy’imvura uyu muhanda watumaga ubuhahirane hagati y’utu duce butagenda neza.

Ku bacuruzi bo bavuga ko akenshi bagwaga mu bihombo kubera iyangirika ry’uyu muhanda utakundaga gukoreshwa mu bihe by’imvura.

Gusa kuri bamwe ngo impungenge ziracyari zose bitewe n’uburyo uyu muhanda urimo gukorwamo kuko ngo uretse kuwutunganya babona nta cyindi kiyongereyeho, bakavuga ko n’ubundi imvura niyongera kugwa uzongera ukangirika.

Umwe mu baturage twasanze aho aba batigisite barimo gukora uyu muhanda, yagize ati “njye ndabona nubundi ari hahandi, none se ko mbona aho bamaze gukora iyo akavura kaguye byongera bikamera nka mbere”

Uyu muturage kimwe na bagenzi, bavuga ko imihanda nk’iyi iba ikwiye gusaswamo amabuye igihe habuze ubundi bushobozi. Naho ngo kongera bakamenamo itaka nta kiba gikozwe.

Ugiruwe Valentine, ni umuhuzabikorwa w’ingando za TIG mu karere ka Ruhango, avuga ko abaturage batari bakwiye kugira impungenge z’ikorwa ry’uyu muhanda kuko hakiri gihe kinini cyo kuwukora.

Avuga ko mu masezerano bafitanye n’ubuyobozi bw’akarere, uyu muhanda ugomba kuzakorwa mu gihe cy’amezi atandatu mu gihe hashize amezi akabakaba muri abiri.

Ati “uyu muhanda tugomba kuwumurikira akarere ari uko twawujuje kandi umeze neza, abaturage ntibakwiiye kwibaza byinshi kandi tugifite igihe cyo kuwitaho”

Nubwo akarere ka Ruhango katangiye gukorana n’abatigisite guhera mu mwaka wa 2007, bigaragara ko ibikorwa bikiri hasi cyane, kuko ibigaragara TIG yakoze harimo kubaka umudugudu wa Byimana, n’uyu muhanda. Naho ubundi ngo bakoraga ibyerekeye no gucukura imiringoti, n’amaterase y’indinganiri; nk’uko bisobanurwa na Ugiruwe Valentine.

Akarere ka Ruhango, kugeza ubu karacyabarirwamo imihanda itunganye mike cyane, ikaba ari nayo mpamvu abashoramari batinya kuhashora imari yabo; nk’uko bitangazwa n’abakomoka muri aka karere ariko bakorera ahandi imirimo yabo.

Gusa ubuyobozi bw’akarere ka Ruhango, buvuga ko uretse imihanda, ngo burimo gukora ibishoboka byose kugirango ikibazo cy’ibikorwa remeza muri rusange kihutishwe.

   

 

 

Leave a Reply

Copyright © 2012 , All Rights Reserved

Designed by Web Directory. Thanks to Free Wordpress Themes