Rwanda | Ruhango: abashoferi n’abamotari barasaba gushyirirwa ibyapa ku mihanda

Rwanda : Ruhango abashoferiSupert Paul Gatambira uhagarariye polisi mu karere ka Ruhango aganira n’abashoferi mu cyumweru cyahariwe umutekano wo mu muhanda

Nyuma yo kubona ko kenshi abashoferi n’abamotari bacibwa amande yo guhagarara nabi ku muhanda, abashoferi bo mu Ruhango barasaba ko bakongererwa ibyapa bigaragaza aho bagomba guhagarara bitabangamiye inzego z’umutekano.

Ibi abashoferi n’abamotari babisabye kuri uyu wa Kabiri tariki ya 20/11/2012 mu kiganiro bagiranye n’umuyobozi wa polisi mu karere ka Ruhango Supert. Paul Gatambira kirebana n’icyumweru cyahariwe umutekano mu muhanda.

Aba bakora umwuga wo gutwara ibintu n’abantu, bavuga ko kenshi polisi ibandikira gupalika nabi ku mihanda, bo bakabibona nko guhohoterwa.

Rwigamba Ezekiel ni umwe mu bakora umwuga wo gutwara abantu n’ibintu mu karere ka Ruhango, yagize ati “none se hari igihe ushobora gukora ibirometero byinshi, umugenzi akwinginga ngo umusijye wabura uko ubigenza ukareba ahantu heza wamusiga ukabona polisi zikugezeho zirakwandikiye”

Ikindi kibazo aba bashoferi n’abamotari bagarutseho muri icyi kiganiro, ni uko batagira aho bapalika ibinyabiziga byabo. Aha nabwo iyo polisi ije igasanga bapalitse nabi, biba ngombwa ko babandikira bakabaca amande.

Ibi bibazo kimwe n’ibindi byose bahura nabyo, umuyobozi wa polisi mu karere ka Ruhango Sup Paul Gatambira, yabijeje ko agiye kubiganiraho n’inzego bakorana kuburyo muri icyi cyumweru cy’umutekano bizavugutirwa umuti.

Yagize ati “rwose ndi hano kubwanyu, niyo mpamvu naje aha ni ukugirango numve ibibazo byanyu dushakire hamwe uko byakemuka, bityo twese dukoreshe umuhanda twisanzuye ntawubangamiye undi”

 

 

Leave a Reply

Copyright © 2012 , All Rights Reserved

Designed by Web Directory. Thanks to Free Wordpress Themes