Rwanda | Rubavu : abagenzi binubira imyitwarire y’abatwara amataxi

abagenzi binubira imyitwarire y’abatwara

Abaturage bagenda mu mataxi mu karere ka Rubavu bavuga ko barambiwe imyitwarire mibi y’abatwara amataxi hamwe n’ababafasha, kugeza n’aho babasabira gukosorwa n’inzego zibishinzwe.

Abagenzi bavuga ko nubwo amataxi abafasha mu ngendo bakora ngo badakwiye kugenda bacunaguzwa mu mataxi no kwishyurwa ibiciro birenze kandi RURA yarashyizeho ibiciro ntarengwa, bakayisaba gushyiraho umurongo ngenderwaho wafasha abatwara abagenzi mu kunoza akazi kabo badahutaje abagenzi.

Bamwe mubaturage twaganiriye bavuga ko abatwara amataxi bakora nk’abadafite icyizere kirekire kubera amafaranga basabwa gutanga bigatuma bayashaka mu bagenzi batitaye k’uburenganzira bwabo.

Nkuko Ndoriyobijya Charles perezida wa Koperative Urugendo rwiza ya Taxi mini bus, yashyizweho hagamijwe gushakira umuti ibibazo biboneka mu murimo wo gutwara abagenzi, banyiri amamodoka, abatwara amataxi, abazikora zagize ibibazo hamwe n’abishyuza amfaranga mu mataxi, avuga ko ikibazo kiboneka muri uyu mwuga wo gutwara abantu biterwa no kutuzuzanya kw’abawukora.

Ndoroyobijya avuga ko abanyarwanda bagombye kugura serivise imeze neza itari nziza bakayigaya ndetse bagatungira agatoki inzego z’umutekano ababahohotera mu ngendo.

Nubwo RURA ishyiraho ibiciro ku ngendo zitandukanye ngo abategera mu nzira baviramo binubira guhendwa akaba aribo bahura n’ibibazo kuko abakora ingendo ndende batega amasosiyete afite imodoka kandi ayo ntagira akajagari nkagenda ahagarara munzira kuko ariyo yigiza nkana kubagenzi.

Abagenzi bakaba basaba RURA no gushyiraho ibiciro ku birometero umugenzi agenda akamenya ayo agomba kwishyura kuruta uko acibwa amafaranga y’umurengera.

 

 

Leave a Reply

Copyright © 2012 , All Rights Reserved

Designed by Web Directory. Thanks to Free Wordpress Themes