Rwanda : Polisi ikorera mu Karere kaGicumbi irizeza abahatuye ko impanuka zizagabanuka mu muhanda

Rwanda : Aha bari gusaba imodoka ikajya kuruhande bakayisaka

Aha bari gusaba imodoka ikajya kuruhande bakayisaka

Muri icyi cyumweru cyahariwe kubungabunga umutekano wo mu muhanda, polisi ikorera mu karere ka Gicumbi yiyemeje gushyira ingufu mu kubungabunga umutekano wo mu muhanda Kigali Gatuna aho bajyiye kujya bita ku kujyenzura iby’amategeko y’umuhanda uko yubahirizwa n’umuvuduko w’imodoka kuko basanze ahanini aribyo bitera impanuka muri ako Karere.

Nk’uko polisi  ikorera mu Karere ka Gicumbi ibitangaza kuri uyu wa 19/11/2012  ivuga ko muri icyi cyumweru cyahariwe umutekano wo mu muhanda bazagerageza uko bashoboye impanuka zaberaga mu muhanda Kigali – Gatuna zikagabanuka aho bazajya bahana umushoferi wese uzajya uba afite umuvuduko ukabije ndetse abatwara ibinyabiziga banyoye inzoga nabo bagahanwa.

Ibyo kandi ntibizakorwa muri iki cyumweru gusa ahubwo bazakomeza umurava bazaba baragize muri icyi cyumweru cyahariwe kubungabunga umutekano wo mu muhanda.

 

Rwanda : Uhagarariye Polisi mu Karere ka Gicumbi DPS Fred Ndori ashishikariza abaturage kumenya kwirinda impanuka

Uhagarariye Polisi mu Karere ka Gicumbi DPS Fred Ndori ashishikariza abaturage kumenya kwirinda impanuka

Abaturage kandi barasabwa gufasha abashinzwe umutekano wo mumuhanda kwirinda impanuka kuko nabo usanga hari igihe batamenya kugenda kuruhande ugasanga imodoka iramuhitanye igihe ari kugenda n’amaguru, cyangwa yambuka umuhanda.

Bakazakomeza kurinda umutekano bita kunsanganyamatsiko igira iti “Imihanda  irimo umutekano muguteza imbere amajyambere arambye y’Afurika”.

 

Leave a Reply

Copyright © 2012 , All Rights Reserved

Designed by Web Directory. Thanks to Free Wordpress Themes