Rwanda | Nyanza: Abamotari barasabwa kubwira abagenzi ko casque zitabereyeho umurimbo

Polisi ishinzwe umutekano w’ibiyabiziga byo mu muhanda mu karere ka Nyanza iratanga ubutumwa mu cyumweru cyahariwe umutekano wo mu muhanda yibusta abamotari bakorera mu gice cy’umujyi w’ako  karere kujya bibutsa abagenzi  batwaye kwambara ingofero zabugenewe ( Casque) bari kuri moto ngo kuko zitakorewe kuba umurimbo ahubwo ari ubwirinzi bw’impanuka zose zishobora kubaho zitunguranye.

Rwanda : Polisi ibaha ikiganiro ku buryo bwo kwirinda impanuka ( Photo: T.Jean Pierre)

Polisi ibaha ikiganiro ku buryo bwo kwirinda impanuka ( Photo: T.Jean Pierre)

Ibi babibasabwe tariki 21/11/2012 mu nama bagiranye na polisi ishinzwe umutekano w’ibinyabiziga byo mu muhanda yateguwe mu rwego rwo kubagira inama z’uburyo bakwirinda impanuka zo mu muhanda zihitana ubuzima bw’abantu.

Nk’uko muri icyo kiganiro polisi yagiye ibyibutsa abo bamotari ntabwo ingofero bahora basabwa kwambara neza zashyiriwe kuba umurimbo ahubwo zifasha mu gihe cy’impanuka zikarengera ubuzima bw’abari kuri moto zibarinda kwangirika umutwe aricyo gice cy’umubiri w’umuntu gikunda kuhazaharira.

Hari ubwo bari kuri moto ngo usanga kwambara ingofero yabugenewe ntacyo bibabwiye ariko bakora impanuka hakabaho kwicuza ibintu bitagishobotse.

Ibintu nk’ibyo bisiga ingaruka zikomeye harimo no gutakaza ubuzima bw’abantu nibyo polisi y’igihugu ishinzwe umutekano w’ibinyabiziga byo mu muhanda mu karere ka Nyanza yamaganiye kure igasaba abamotari bo mu mujyi w’aka karere kubyitaho no kubyibukiranya.

Muri icyo kiganiro polisi yagize iti: “Ingofero (Casque) ntabwo yambarwa ari uburyo bw’umurimbo cyangwa kutwikiza kuko ushobora kuyisuzugura impanuka yaba wakubita umutwe ku ibuye bikaba byakuviriyemo urupfu kandi bitari ngombwa”

Nk’uko polisi yakomeje ibisobanura mu gihe cyose iyo ngofero yambawe hagomba kugira iby’ubahirizwa nko gufunga umushumi wayo kandi nayo ubwayo ikagirirwa isuku ku buryo hatabaho urwikekwe rwo kuyambara ku mugenzi utwawe kuri moto.

Ikindi polisi ishinzwe ibinyabiziga byo mu muhanda mu karere ka Nyanza yibanzeho ni ugukangurira abamotari kwirinda umuvuduko ndetse no kwirinda gutwara ibinyabiziga banyoye ibisindisha cyangwa ibiyobyabwenge kimwe no kuvugira kuri telefoni bari ku  binyabiziga byabo.

Ubwo abamotari bishyiraga bakizana babaza ibibazo bagaragaje ko ibyo basabwe bagiye kubizirikana ndetse bakabyibukiranya mu kazi kabo ka buri munsi. Ariko ku rundi ruhande hari ikibazo cy’ingutu bagaragarije polisi y’igihugu ishinzwe umutekano wo mu muhanda mu karere ka Nyanza bavuga ko ari rusange kuri bo.

Ndatsikira Joseph umwe muri abo bamotari wabaye inkwakuzi yatangaje ko icyo kibazo bagifitanye n’amasosiyete atwara abagenzi mu karere ka Nyanza arimo Horizon na Volcano abatwara.

Uburyo izo modoka zibatwaramo abagenzi yabisobanuye muri ubu buryo: “Ariya masosiyete yirirwa azenguruka mu nkengero z’umujyi atwarira abantu ubusa maze amafaranga bakaduhaye bakayakubita umufuko kuko baba bagendeye ubusa bajya iyo bashaka hose”.

Abamotari bo mujyi wa Nyanza bavuga ko bafata ayo masosiyete nk’umwanzi wabo bakumva ko ntacyo bazigezaho niba iyo mikorere idafatiwe ingamba ngo ihinduke”

Umuyobozi wa Polisi y’igihugu mu karere ka Nyanza, Supt Bertin Rutsindura ubwe yasubije ko bigoye kubwira ba nyiri ayo masosiyete atwara abantu ngo nibasigeyo gutanga servisi ku bakiriya babo ngo kuko ibyo byose babikora bashaka kubareshya.  Yagize ati: “ Ntaho wahera ubuza umushoramali gutanga servisi nziza cyangwa ngo areka uburyo bwe akoresha akurura abamugana”

Abamotari bo mujyi wa Nyanza bakomeje kugaragaza ko batishimiye ibyo ayo masosiyete akora atwara abantu ku buntu hirya no hino mu nkengero z’uwo mujyi bagasaba ko hagira icyo ubuyobozi bubakorera hakagenwa icyakorwa kitababangamiye mu gashakisha imibereho yabo.

Ngo nibitaba ibyo abamotari bazabifata nko gutsikamirwa n’ubushobozi burenzeho bwa bene ayo masosiyete atwara abagenzi arimo Volcano na Horizon Express mu karere ka Nyanza.

 

 

Leave a Reply

Copyright © 2012 , All Rights Reserved

Designed by Web Directory. Thanks to Free Wordpress Themes