Rwanda | Nyamirama: Imihanda yubatswe muri gahunda ya VUP yavanye abaturage mu bwigunge

Imihanda yubatswe muri gahunda ya VUP yavanye abaturage mu bwigunge

Abatuye mu murenge wa Nyamirama bavanywe mu bwigunge n’imihanda yubatswe muri gahunda ya VUP nk’uko bivugwa na bamwe mu baturage b’uwo murenge. Gahunda ya VUP igamije kuzamura imirenge ikennye cyane kurusha iyindi. Iyo gahundwa ikorerwa mu turere twose tw’u Rwanda.

Ubwo yatangizwaga mu Rwanda, hatoranywaga imirenge ibiri ikennye kurusha indi mu karere, ikaba ariyo ifashwa kuzamuka mu iterambere. Umurenge wa Nyamirama uri mu yatoranyijwe mu karere ka Kayonza kuko wari umwe mu mirenge ikennye cyane muri ako karere.

Abatuye muri uwo murenge bavuga ko ibikorwa remezo birimo n’imihanda byubatswe muri gahunda ya VUP byavanye abaturage mu bwigunge, ariko by’umwihariko ngo bibageza ku iterambere.

Hari abaturage batabonaga uburyo bageza ibyo bejeje ku masoko, ariko ubu bikaba bisigaye byoroshye ndetse abaturage bakanahahirana ku buryo bworoshye nk’uko bivugwa na Munyemana Aminadabu utuye mu murenge wa Nyamirama.

Uretse kuba imihanda yaravanye abaturage mu bwigunge ikanatuma haboneka uburyo bwiza bwo kugeza umusaruro ku masoko, iyi gahunda ngo yanateje imbere abaturage kuko yahaye akazi abatari bake. N’ubwo nta mibare ifatika igaragara, VUP ngo yahaye akazi abanyarwanda benshi babona uburyo bwo kwiteza imbere.

 

 

 

Leave a Reply

Copyright © 2012 , All Rights Reserved

Designed by Web Directory. Thanks to Free Wordpress Themes