Rwanda | Nyamasheke: Abazimurwa ahagiye gukorwa umuhanda Nyamasheke-Karongi bazabanza bahabwe ingurane

Abazimurwa ahagiye gukorwa

Abaturage bafite amazu n’ibindi bikorwa bitandukanye mu mbago z’ahagiye gukorwa umuhanda wa kaburimbo Nyamasheke-Karongi bazabanza kwishyurwa amafaranga y’ingurane mbere y’uko bimurwa aho bari batuye kugira ngo umuhanda utangire gukorwa. Ibi ni ibitangazwa n’ubuyobozi bw’ikigo gishinzwe iby’imihanda buvuga ko aba baturage bazahabwa ingurane ariko bakaba bakwiriye kwitegura uko bazimuka kugira ngo bitazabatungura kandi barabimenyeshejwe hakiri kare.

Abashinzwe gukurikirana ibikorwa by’uyu muhanda ugiye gukorwa uhuza uturere twa Nyamasheke na Karongi batangaza ko abaturage bazimurwa mu mbago z’aho umuhanda uzaca bazabanza guhabwa ingurane zijyanye n’ibikorwa byabo byari bihari kandi bagahamya ko abaturage batazahomba cyangwa ngo bimurwe batarishyurwa nk’uko byagaragaye hamwe na hamwe mu myaka yashize.

Mu biganiro bagiranye n’abaturage bo mu mirenge igera kuri itanu yo mu karere ka Nyamasheke izanyuramo uyu muhanda, byabaye kuri uyu wa kabiri tariki ya 30 Ukwakira 2012, ukuriye ibikorwa byo gukora uyu muhanda, Ir. Rwagitare Gregoire yabwiye abaturage ko bazahabwa ingurane ko bitoroshye kwimuka aho umuntu yari atuye ariko kandi ko bakwiriye kubitegura hakiri kare kugira ngo batazatungurwa.

Umuyobozi w’Akarere ka Nyamasheke wungirije ushinzwe ubukungu, Bahizi Charles yasabye abaturage bazimurwa ahazanyura umuhanda ko bakwiriye gutekereza gutura ku midugudu kugira ngo ibikorwa remezo leta iharanira ko bigera ku Banyarwanda bose bizabagereho nta ngorane.

Mukarukaka Bernadette ni umukecuru utuye mu mudugudu wa  Murumba mu kagari ka Rugari mu murenge wa Macuba, ahazanyura uyu muhanda. Atangaza ko uyu muhanda nurangira gukorwa uzatuma ingendo ziborohera kuko bazajya bagenda batavunitse kandi ko imodoka zizaboneka ku bwinshi. Uyu mukecuru avuga ko uyu muhanda uzatuma bava mu bwigunge kuko ngo kubona uburyo bw’ingendo muri uyu muhanda ari ikibazo, akenshi batega moto zibahenda, rimwe na rimwe bakazibura, ariko ngo numara kuzura bizabashimisha kuko ntawe uzongera kubura uko ageza umurwayi kwa muganga kuko uburyo bw’ingendo buzaba bushoboka.

Umuhanda Nyamasheke-Karongi ugiye gukorwa uzaba ufite uburebure bwa kilometer 66 ukaba uteganywa gukorwa mu gihe cy’amezi 30. Iki ni igice cya kabiri cy’umuhanda wa kaburimbo ukorwa mu karere ka Nyamasheke. Icya mbere kiva ahitwa ku Buhinga kugera mu murenge wa Bushekeri kikagera ahitwa mu I Tyazo mu murenge wa Kanjongo. Iki kigiye gukorwa kikazafatira mu I Tyazo gikomereza mu karere ka Karongi; kandi nk’uko bitangazwa n’ababishinzwe, ngo mu gihe kitarenze imyaka ine, uyu muhanda uzaba ari nyabagendwa.

 

 

Leave a Reply

Copyright © 2012 , All Rights Reserved

Designed by Web Directory. Thanks to Free Wordpress Themes