Rwanda | Nyabihu: Imirimo yo kubaka Gare ya Mukamira yarasubukuwe

Imirimo yo kubaka Gare ya Mukamira yarasubukuwe

Imirimo itari yararangijwe gukorwa kuri gare ya Mukamira yarasubukuwe

Imirimo yo kubaka gare ya Mukamira yari yarahagaze kandi iyi gare itarangiye neza. Umuyobozi wungirije ushinzwe ubukungu n’iterambere mu karere ka Nyabihu Mukaminani Angela.Mu gihe gare yari yarahagaze kubakwa, yadutangarije ko hari hari ikibazo cy’uko rwiyemezamirimo atitabiriye kurangiza imirimo mike cyane yari isigaye ngo  gare irangire. Ibyo bikaba ari byo byatumye itanatahwa ku mugaragaro ngo itangire ikoreshwe icyo yagenewe.

Kuri ubu imirimo yari itararangira kuri iyi Gare yarasubukuwe. Mukaminani Angela,akaba avuga ko iyi mirimo izarangira vuba cyane kugira ngo gare itangire ikoreshwe ibyo yagenewe. Yongeraho ko iyo mirimo atari myinshi cyane ariko ko gare itari gutahwa ngo ikoreshwe itarangiye.

Mu gihe iyi mirimo  ikirimo gukorwa, umuyobozi wungirije ushinzwe ubukungu n’iterambere Mukaminani Angela, akaba ahumuriza abaturage n’abashoferi,avuga ko mu gihe cya vuba Gare izaba ibonetse ikibazo cy’amamodoka aparika ku muhanda mu kajagari ,n’aho abagenzi bategera imodoka ndetse n’ibindi bibazo byaterwaga no kutagira gare bigakemurwa burundu.

 

Gare ya Mukamira niyuzura izakemura ikibazo cy’urujya n’uruza rw’amamodoka yaburaga aho aparika agateza akajagari ku muhanda Mukamira-Ngororero,muri santire ya Mukamira

Akarere ka Nyabihu ni kamwe mu turere tutagiraga gare. Bitewe n’aho kari,hakaba ari mu ihuriro ry’ urujya n’uruza rw’imodoka zituruka I Rubavu zerekeza I Kigali na Musanze ndetse n’iziva Muhanga na Ngororero zerekeza Rubavu. Urwo rujya n’uruza rw’amamodoka rukaba ruteza akajagari muri santire ya Mukamira aho zihurira,yaba izigenda n’izigaruka,cyangwa se  zimwe ziparika zikuramo abagenzi,izindi zibashakisha.

Kuba gare igiye kurangira kubakwa bizaba igisubizo gikomeye ku bagenzi baburaga ahantu hazwi ho gutegera amamodoka ndetse no ku bashoferi baparikaga mu kajagari ahatarabugenewe.

Iyi Gare ya Mukamira  yatangiye kubakwa mu kwezi kwa Gashyantare 2012. Ikaba yarubatswe ku buso bugera kuri Hegitali 44, imirimo yo kuyubaka yari iteganijwe kurangira kuwa 23 Gicurasi 2012 ariko ntibyashoboka kubera rwiyemezamirimo utarabyubahirije, nk’uko Dorisi Melchiade ushinzwe ibikorwa remezo mu karere ka Nyabihu yabidutangarije, igihe iyi gare yari irimo kubakwa.

  

 

 

Leave a Reply

Copyright © 2012 , All Rights Reserved

Designed by Web Directory. Thanks to Free Wordpress Themes