Rwanda | Nyabihu: Abaturage basanga umutekano wo mu muhanda ufite akamaro kanini

Nyabihu Abaturage basangaAbarurage basanga hari byinshi polisi ikora, ku bijyanye no kubungabunga umutekano wo mu muhanda kuburyo bigabanya impanuka. Gusa ngo abatwara ibinyabiziga n’abanyamaguru bagomba kwita ku mategeko abagenga no kwirinda uburangare kugira ngo bagire uruhare mu gukumira impanuka

Muri iki cyumweru cyahariwe umutekano wo mu muhanda, bamwe mu baturage b’akarere ka Nyabihu bashimira Police ishinzwe umutekano wo mu muhanda (Traffic Police) kubera ibikorwa byinshi imaze gukora mu kugabanya impanuka n’uburangare bukorwa mu muhanda.

Amwe mu makosa abaturage basanga yaragabanutse harimo kutambara umukandara igihe abashoferi batwaye, kutubahiriza ibyapa biri ku mihanda, umuvuduko ukabije, gusuzuma ubuzima bw’ibinyabiziga “Contrôle technique”, gutendeka, gutwara imodoka cyangwa ikindi kinyabiziga uvugira kuri telephone cyangwa wanyweye inzoga n’ibindi.

Masengesho Jean Paul, umwe mu baturage b’akarere ka Nyabihu asanga iyo police yitaye ku mutekano wo mu muhanda biruseho bituma amakosa menshi agabanuka bityo n’impanuka zikagabanuka.

Yongeraho ko icyo ari igikorwa k’ingenzi police ishinzwe umutekano wo mu muhanda ikwiriye gushimirwa cyane mu cyumweru cyahariwe umutekano wo mu muhanda.

Ikindi gikorwa cy’ingenzi nuko abanyamaguru basobanukiwe neza n’icyerekezo bagenderamo ku mihanda ikoreshwa n’ibinyabiziga. Ibyo bibafasha kubona ikinyabiziga kikiri kure no kwitondera umuhanda, bakirinda uburangare bwatuma habaho impanuka.

Ngo icyingenzi gikwiye kwitabwaho ni ukwirinda uburangare ku munyamaguru ndetse no ku mushoferi  kuko usanga ahanini aribyo bitera impanuka; nk’uko Masengesho yabigarutseho.

Abashoferi kandi bakwiye kwita ku buzima bw’ibinyabiziga byabo kugira ngo bizere neza ubuziranenge bwabyo kugira ngo nabyo bitaba nyirabayazana w’impanuka. Abaturage basanga igihe ikinyabiziga gifite ikibazo bitakibuza gukora impanuka nubwo umushoferi ndetse n’umugenzi baba maso.

Abakoresha imihanda bose barasabwa kwita cyane ku mabwiriza agenga ikoreshwa ry’umuhanda no kwirinda uburangare mu rwego rwo gukumira impanuka.

Ikigamijwe ni ukugira  imihanda izira impanuka, bityo abaturage bakagera ku iterambere rirambye; nk’uko insanganyamatsiko y’icyumweru cyahariwe umutekano wo mu muhanda igira iti “Imihanda irimo umutekano mu guteza imbere amajyambere aramye ya Afrika” .


Leave a Reply

Copyright © 2012 , All Rights Reserved

Designed by Web Directory. Thanks to Free Wordpress Themes