Rwanda | Ngororero: Akajagari k’abatwara imodoka kabangamiye abagenzi

Mu karere ka Ngororero aho abagenzi bategera imodoka mu mujyi wa Ngororero hakomeje kurangwa n’akajagari gaterwa n’abatagisimeni (Tax Man) bashwiragiza abagenzi ari nako babahirika babarwanira ngo bajye mu mamodoka yabo.

Uko kurwanira abagenzi bigeze n’aho abahamagara abagenzi bazwi kwizina ry’abakurajeri (Les Courageurs) barwana bapfa abagenzi. Bamwe mu bagenzi basanga ibi biterwa no kuba nta mikorere myiza ihari ngo abatwara abagenzi bahane imyanya yo gupakira ahubwo bagashaka kubikorera icyarimwe.

Akajagari k’abatwara imodoka kabangamiye

Iyo barwana bahutaza abagenzi

Nyamara Bunani haruna, umwe mubayobozi b’abo bashoferi avuga ko ubundi imodoka zipakira zisimburanwa kandi zihagaze hamwe ariko hakaba abaje bakavuga ko kubera ko bihuta badashaka gutegereza maze bakajya kure gato y’aho abagenzi bategera maze bagatangira kuza kubatwara rwihishwa.

Ubwo twaganiraga na bamwe muba komvuwayeri (Convoiyeur) bari bamaze kurwana bapfa abagenzi, akaba yavuze ko mu gupakira imodoka haza ikimenyane gikorwa n’ababakuriye maze bigatuma buri wese yirwanaho ngo abone abagenzi atahe.

Akajagari k’abatwara imodoka kabangamiye1

Ntitwabashije kuvugana na Polisi ishinzwe umuhanda muri ako karere ngo badutangarize icyo bazakora, ariko umuyobozi w’akarere wungirije ushinzwe ubukungu mu karere ka Ngororero akaba avuga ko nibasanga koko hari akajagari gashobora no gutera urugomo cyangwa kubangamira abagenzi bazafata ingamba byihutirwa,

 

 

 

Leave a Reply

Copyright © 2012 , All Rights Reserved

Designed by Web Directory. Thanks to Free Wordpress Themes