Rwanda | Ngoma: Abatwara amagare n’amamoto baratungwa agatoki mu kubangama mu muhanda

Abatwara amagare n’ amamoto mu muhanda wo mu mujyi wa Ngoma baratungwa agatoki ku kubangama mu muhanda wo mu mujyi.

Kugendera hagati ,mu muhanda uhetse imbaho, ferabeto,ndetse ngo kutubahiriza amategeko agenga umuhanda ku banyamagare nibyo bituma babangama. Uku kubangama ngo biteza ibibazo by’ impanuka ngo nubwo zitaraba nyinshi.

ubwo hatangizwaga icyumweru cy’ umutekano mu muhanda, Umuyobozi w’ akarere ka Ngoma ,Nambaje Aphrodise ,  avuga kuri iki kibazo yasabye abanyonzi n’ abamotari kubungabunga umutekano wabo ndetse nuwabo batwaye.

Yagize ati ”Mwese murashaka kwitsitsa muri uriya muhanda hagati imodoka irinyuma ye ,ahetse ferabeto,ubuse koko murashaka ko tubakura mu muhanda? Iyo ukoze impanuka birahenda ubuzima bw’ umuntu burahenze.”

Kabongo Jean Claude uhagarariye abanyonzi mu mujyi wa Ngoma,avuga ko nawe yemera ko abanyamagari bagenda nabi mumuhanda kandi ko bishobora guteza impanuka.

Kabongo yongeraho ko akenshi abatwaye ibitoki babijyana ku isoko ku magali aribo bakunda guteza ibibazo .

Yagize ati”Nubwo byitirirwa akenshi abanyonzi,usanga inshuro nyinshi ari abaturage baba bijyaniye ibitoki ku isoko bavuye mu byaro maze ugasanga bigabije umuhanda bagenderamo hagati. kuruhande rwacu ufashwe arahanwa.”

Kubera ikibazo cy’impanuka  kenshi zituruka kugukoresha umuhanda nabi bikorwa n’ abanyamagari ndetse n’ abanyamamoto,ubuyobozi bw’akarere ka Ngoma buvuga ko nibatikosora bashobora gukurwa mu muhanda wa Kaburimbo.

 

Leave a Reply

Copyright © 2012 , All Rights Reserved

Designed by Web Directory. Thanks to Free Wordpress Themes