Rwanda : Kugenda neza mu muhanda bizatuzamura mu bukungu-Umukuru wa Polisi Iburasirazuba

Rwanda : Kugenda neza mu muhanda

Chief Superintendant Peter Hodari arahamagarira abagenda mu muhanda kwiteza imbere bubahiriza amategeko agenga imihanda

Umuyobozi wa Polisi mu Ntara y’Iburasirazuba arahamagarira abaturage bose kujya bitwararika uko bagenda mu mihanda, abagenda n’amaguru n’abatwara ibinyabiziga bakazirikana ko buri mpanuka isubiza inyuma ubukungu n’imibereho myiza by’uwayigize n’igihugu muri rusange.

Ibi Chief SuperIntendant Peter Hodari ukuriye polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Iburasirazuba yabyibukije Abaturarwanda bose bagenda mu mihanda inyuranye mu gihugu ubwo yatangizaga icyumweru cyahariwe kwita no kuzirikana ku mutekano wo mu muhanda mu Rwanda.

Ubwo yatangizaga icyi cyumweru, Chief Superintendant Hodari yahamagariye abagenda mu muhanda bose kuzirikana ku mutekano wo mu muhanda no kuzirikana ko ukwiteza imbere mu bukungu n’imibereho myiza iyo bagenda neza mu mihanda.

Uyu mukuru wa polisi mu Ntara y’Iburasirazuba yagize ati « Ntabwo dukwiye kwihanganira ko hagira umuturage wacu n’umwe ukomereka cyangwa ngo ahasige ubuzima kandi azize ibintu bishobora gukumirwa no kwirindwa. Abakoresha umuhanda twese, baba abatwara ibinyabiziga, baba agenda n’amaguru, buri wese afite icyo asabwa ngo umutekano wo mu muhanda ubungwabungwe. »

Uyu mukuru wa polisi yihanangirije abica amategeko yo mu muhanda, ndetse anibutsa abagenda n’amaguru ko nabo bafite amategeko abagenga n’aho bemerewe kunyura mu muhanda ndeste n’aho babujijwe gukandagira kugira ngo ubuzima n’umutekano wa buri wese bibungwabungwe.

Umuyobozi w’Intara y’Iburasirazuba madamu Uwamariya Odetta yasabye abaturage kujya bubahiriza amategeko yose yo mu muhanda, ndetse anasaba polisi kutajya igira uwo yorohera na busa igihe yishe amategeko y’umuhanda. Madamu Guverineri w’intara y’Iburasirazuba yagize ati « Polisi idufashe iturindire ubuzima ndetse natwe abayobozi ijye idukebura inaduhe ibihano igihe twitwaye nabi mu muhanda. »

Imihango yo kuzirikana umutekano mu muhanda isanzwe ibaho ku isi yose, ikazirikanwa cyane ku itariki ya 18/11 buri mwaka. Umukuru wa polisi mu Burasirazuba yavuze ko mu Rwanda hakorwa ubukangurambaga bw’icyumweru cyose, hagamijwe gukangurira abaturarwanda bose kuzirikana no kwitwararika umutekano wo mu muhanda.

Muri uyu mwaka, ubukangurambaga bwo kubahiriza umutekano wo mu muhanda bushingiye ku nsanganyamatsiko igira iti «Imihanda irimo umutekano ni inkingi y’amajyambere arambye. »
Mu kwizihiza iby’icy cyumweru, Umuyobozi w’Intara y’Iburasirazuba, uw’Akarere ka Rwamagana n’abandi baturage bakoze umuganda wo gusiga irangi mu muhanda, ahagenewe kunyura abanyamaguru bambuka umuhanda.

Polisi iravuga ko mu mezi atatu gusa ashize, mu ntara y’Iburasirazuba habaye impanuka 107 mu mihanda yo muri iyo Ntara, abantu 104 bakazikomerekeramo ndetse abandi 33 bakahasiga ubuzima.

 

Leave a Reply

Copyright © 2012 , All Rights Reserved

Designed by Web Directory. Thanks to Free Wordpress Themes