Rwanda : Kirehe-Abamotari bashimiwe ko bafatanya na Polisi mu kurwanya ibiyobyabwenge

Rwanda : Kirehe-Abamotari bashimiweKuri uyu wa 19/11/2012, mu karere ka Kirehe hatangijwe icyumweru cyahariwe kwita ku mutekano wo mu muhanda  aho ubuyobozi bwa Polisi ya Kirehe bufatanyije n’ubuyobozi bw’ingabo n’ubw’akarere bukangurira abaturage kwirinda impanuka cyane cyane birinda gutwara ibinyabiziga banyoye.

Umuyobozi wa Polisi mu karere ka Kirehe Sup.Johnson Sesonga akaba yasabye abatwara ibinyabiziga kwirinda gutwara banyoye, aho yasabye abatwara abagenzi kuri za moto kujya bibuka kwambara za casques, bakaba n’ijisho ry’umuturanyi mu kurwanya ibiyobyabwenge, yavuze ko ashimira cyane abatwara abagenzi kuri za moto uburyo bafashije ubuyobozi bwa Polisi mu karere ka Kirehe kurwanya ibiyobyabwenge birimo urumogi, akomeza avuga ko abashimira ubufatanye kandi abasaba gukomerezaho.

Uyu muyobozi wa Polisi kandi abasaba kwitabira gukorera impushya zo gutwara ibinyabiziga kugira ngo bajye batwara babifiriye uburenganzira, kuko bibafitiye akamaro mu buzima bwabo no mu gihe baba bakoze impanuka.

Mu karere ka Kirehe kuva mu kwezi kwa Kamena uyu mwaka wa 2012 habaye impanuka 10 aho abantu batanu bitabye imana naho abandi 5 barakomereka bikomeye nkuko ubuyobozi bwa polisi muri aka karere bubitangaza.  gusa ngo habaye n’izindi zitandukanye ariko zo zoroheje, bakaba bavuga ko usanga amagare nayo ari mu bibangamye aho usanga umuntu atwara igari mu ijoro kandi nta tara afite ugasanga nayo ari mu biteza impanuka mu muhanda.

Umuyobozi w’akarere ka Kirehe wungirije ushinzwe ubukungu Tihabyona Jean de Dieu yasabye abatwara ibinyabiziga kujya bitonda bakirinda umuvuduko mu muhanda kuko mu biteza impanuka n’umuvuduko urimo, akaba avuga ko bafite gahunda yo kwigisha muri iki cyumweru ibyiciro byose harimo n’abaturage kuko nabo usanga batitwara neza mu muhanda, akomeza avuga ko ku batawara abagenzi kandi nabo bajya barangwa n’isuku kuko iba ikenewe mu kazi kabo ka buri munsi.

Icyumweru cyahariwe umutekano mu muhanda cyatangiye ku itariki 18/11/2012 kikazarangira ku iratiki ya 24/11/2012, aho gifite insanganyamatsiko igira iti “imihanda irimo umutekano inkingi y’amajyambere arambye ya Afurika”.

 

Leave a Reply

Copyright © 2012 , All Rights Reserved

Designed by Web Directory. Thanks to Free Wordpress Themes