Rwanda | Kageyo: Ikiraro cyarangiritse ku buryo gishobora guteza impanuka

Rwanda : Kageyo Ikiraro cyarangiritse

Gifite nka metero 5 z’ubujyakuzimu

Mu murenge wa Kajyeyo wo mu Karere ka Gicumbi hari ikiraro kuri kaburimbo ku muhanda uva Rukomo ugana i Byumba mu mujyi cyangiritse ku buryo kidasanwe vuba gishobora guteza ibibazo birimo n’impanuka.

Iki kiraro cyangijwe cyane n’amazi aturuka mu nkambi y’impunzi za Gihembe ziba muri ako Karere aho usanga cyacukutse cyane ndetse hagize umugenzi ugenda n’amaguru cyangwa n’ikinyabiziga ashobora kugwamwo agapfa.

Iyo uri kugenda mu muhanda wa kaburimbo ubona nta kibazo icyo kiraro gifite ariko iyo urenze gato ahashinze ibiti bitangira uwajya aho hantu hari uwo mwobo nibwo ubona ko icyo kiraro (iteme) giteye ikibazo gikomeye cyane.

Rwanda : Aho hashinze ibiti umuntu aharenze yahita agwa muri uwo mwobo

Aho hashinze ibiti umuntu aharenze yahita agwa muri uwo mwobo

Icyo kiraro cyarangiritse cyane ku buryo imodoka ishobora kugwamo ntivemo ndetse abaturage bamwe bemeza ko higeze kugwamo umuntu agapfa.

Ushinzwe ibikorwa remezo mu karere ka Gicumbi, Musa Nzabandora, yemeza ko ikibazo cy’icyo kiraro akarere kakizi ariko kucyubaka bikaba bigoye ndetse icyibazo cyacyo bakigejeje muri Minisiteri y’ibikorwa remezo kugira ngo bazabafashe gusana icyo kiraro.

Yemeza kandi ko isaha n’isaha gishobora guteza impanuka ku banyamaguru no kubatwara ibinyabiziga.

 

Rwanda : Ruguru y’ikiraro haturuka amazi yiroha muri uwo mwobo

Ruguru y’ikiraro haturuka amazi yiroha muri uwo mwobo

Aha yavuze ko bashyizeho uduti two kwereka abagenzi bahanyura baba ari abagendesha amaguru ndetse n’ibinyabiziga ko bagomba kwitonda ntibarenge utwo duti tuhashinze kuko ari ikimenyetso cyo kubabwira ko hameze nabi.

Uretse kaburimbo itwikiriye hejuru iyo ucishije amaso munsi harimo nka metero eshanu z’ubujyakuzimu kandi nta gitaka cyangwa ikindi cyuma kihafashe.

Ibi bivuze ko igihe kaburimbo yaridutse uwo muhanda utazaba ukiri nyabagendwa keretse hasanwe mu gihe cya vuba dore ko bose bazi ko ari ikibazo.

 

 

Rwanda : Iyo uri kukigendaho ugirango nikizima kandi munsi cyarashize

Iyo uri kukigendaho ugirango nikizima kandi munsi cyarashize

Musa avuga ko babonye inkunga bazihutira kuhasana mu buryo bwa vuba ubu bakaba bategereje icyo Minisiteri y’ibikorwa remezo izabasubiza kuri icyo kibazo.

 

Leave a Reply

Copyright © 2012 , All Rights Reserved

Designed by Web Directory. Thanks to Free Wordpress Themes