RWANDA : ITANGIZWA RY’ICYUMWERU CYAHARIWE UMUTEKANO WO MUHANDA I NYAGATARE

NYAGATARE: Ubyobozi bw’akarere ka Nyagatare burasaba abantu bose barebwa n’umutekano wo mu muhanda kutumva ko ibyo basabwa mu cyumweru cyahariwe umutekano wo mu mukanda birangirana nacyo, ko ahubwo bigomba gukomeza no mu gihe iki cyumweru kizaba kirangiye.

Ibi byatangajwe n’umuyobozi w’akarere ka Nyagatare  wungirije ushinzwe ubukungu Muganwa Stanley ubwo hatangizwaga iki cyumweru ku rwego rw’akarere ka Nyagatare.

Iki gikorwa cyabanjirijwe  n‘rugendo rwazengurutse umujyi wa Nyagatare, abaturage bari biganjemo abamotari bari kumwe n’inzego za polisi ndetse n’ubuyozi bw’akarere barushoje bahabwa inama ndetse banabwirwa icyo bagomba gufasha inzego zishinzwe umutekano wo  mu muhanda ,haba muri kino cyumweru ndetse na nyuma yacyo.

Mu karere ka Nyagatare iki cyumweru kizibanda ahanini mu ku manuka mu mirenge , aho abo bireba bose basabwa ko ibikorwa biteganyijwe bitagomba kurangirana na kino cyumweru, nkuko bamwe bashobora kubifata.

Ibi nibyo umuyobozi w’akarere ka Nyagatare wungirije ushinzwe ubukungu Muganwa Stanley avuga.

Uyu muyobozi kandi akomeza avuga ko ibi bireba cyane na hahandi haba imihanda y’ibitaka,aho bamwe ngo bajya bacyeka ko amategeko y’umuhanda areba abakoresha kaburimbo gusa.

Bamwe mu bamotari bari bitabiriye itangizwa rya kino cyumweru, bavuga impanuro bahawe bagiye kuzibyaza umusaruro kandi baka babona ko kino cyumweru kiza kurangira hari byinshi bahinduye mu kazi kabo.

Umwe yagize ati: “Iyo leta iteguye icyumweru nk’iki ni ukugirango isagasire umutekano w’abanyarwanda muri rusange. Niyo mpamvu natwe twiteguye kuyunganira mugushyira mubikorwa amategeko y’umuhanda hirindwa impanuka izo arizo zose.”

Iki cyumweru cyatangijwe ku rwego rw’igihugu ku wa 18 Ugushyingo,mu karere ka Nyagatare bakaba bagitangije n’insanganyamatsiko igira iti: ‘Umuhanda urimo umutekano ni inkingi y’amajyambere arambye muri Afrika.’

 

Leave a Reply

Copyright © 2012 , All Rights Reserved

Designed by Web Directory. Thanks to Free Wordpress Themes