Rwanda : Impungenge ku kanozasuku mu bagenzi batega moto mu karere ka Rulindo.

 

Muri gahunda yo kurwanya umwanda n’indwara bishobora kuboneka mu  makasike,ubu akanozasuku gakomeje gutera ibibazo hagati y’abamotari n’abagenzi bagenda ku mamoto mu karere ka Rulindo.

Bamwe mu bamotari bakorera mu karere ka Rulindo,usanga bakunze kuvuga ko abagenzi bo mu cyaro batari basobanukirwa n’ibijyanye n’akanozasuku,abagenzi nabo bati nta tunozasuku abamotari bo mu cyaro bagira, n’ugafite ngo aba ari kamwe gakoreshwa umunsi wose.

Hari bamwe mu bagenzi  badashobora  kwambara kasike nta kanozasuku,akaba ari muri urwo rwego Polisi mu karere ka Rulindo yatangiye kubaza akanozasuku kuri mumotari ukorera muri aka karere.

Habimana Antoine,ni umugenzi ukunze gutega moto, yavuze ko akanozasuku ari keza, ahubwo ko gateye impungenge kuri bamwe, kuko ngo usanga hari umumotari ugakoresha ari kamwe ku bantu benshi batandukanye.

Yagize ati:Jye nkunze gutega moto,iyo natse akanozasuku mbona bakampaye gafunguye.Impungenge zihari ni uko ushobora gusanga hari abamotari bamwe na bamwe bashobora kuba bagakoresha ari kamwe ku bantu batandukanye.Ubwo rero ntacyo kaba kamaze,noneho ahubwo kateza ibibazo byinshi”

Abagenzi bavuga ko  niba abamotari babona gahenze basaba abagenzi bakajya bakizanira kuko ngo ari bo babifitemo ingaruka.

Bamwe mu bamotari kandi bakunze kuvuga ko hari igihe umugenzi atakabasaba bityo nabo  bakamwihorera.

Ngabo Jonathan,ni umumotari mu karere ka Rulindo,

yagize ati”kubera ko hano ari mu mihanda y’ibyaro hari n’abo usanga batakazi ko kabaho,icyo gihe iyo umugenzi atakatse,uramwihorera bityo ukazagakoresha ku wundi ugasobanukiwe.Gusa muri iyi minsi polisi yaradukaniye ku buryo twabishyize muri gahunda,iyo umugenzi aje uhita ukamuhereza”

Abagenzi bakunze kugaragaza ko niba akanozasuku kadakoreshejwe neza nk’uko byagenwe ,gashobora guteza ibibazo kurusha kasike.Aha bakunze gutanga urugero rw’ukuntu umumotari we yigirira kasike ye, naho abagenzi bagahurira kuri imwe kandi ari benshi.

Abagenzi bagenda na za moto mu karere ka Rulindo ,bakaba basaba ubuyobozi bwa Polisi muri aka karere, ko bwajya busuzuma niba umumotari afite utunozasuku duhagije, mu rwego rwo kugera ku cyo biyemeje,utadufite akabitegekwa.

 

 

 

Leave a Reply

Copyright © 2012 , All Rights Reserved

Designed by Web Directory. Thanks to Free Wordpress Themes