Rwanda | Gicumbi – abagenzi bishimiye ko babonye gare nshya

Gicumbi - abagenzi bishimiye ko babonye gare nshya

Umujyi wa Byumba wo mu Karere ka Gicumbi ukomeje kuvugururwa hagamijwe gutera imbere mubikorwa remezo.

Bamwe mubaturage twasanze muri gare nshya y’ako karere batangaje ko bishimiye ko babonye aho gutegera imodoka heza kandi hisanzuye hatandukanye n’aho mbere imodoka zaparikaga kuko wasangaga ari mu muhanda bityo ugasanga byateza impanuka nyinshi kuko habaga ari mu nzira nyabagendwa.

Nkundimana Arbert yatangaje ko gare ije ari igisubizo kuko bizakemura ibibazo by’abantu benshi babaga baje kuzitega aho zabaga ziparitse ku mihanda, kuko ubu benshi muri bo bishimiye ko aho gare iri hari umutekano ndetse nta mpanuka nyinshi zizajya zihabera.

Abandi bafite amazu bacururizamo bishimiye ko bazabona abaguzi benshi kuko muri icyo gice hazaba haboneka urujya n’uruza rw’abantu benshi baza gutega imodoka bajya mu ntara zitandukanye.

Umukozi ushinzwe ibikorwa remezo mu Karere ka Gicumbi Nzabandora Musa atangaza ko ubu akarere kari gukora uko gashoboye bakavugurura inyubako z’umugi hagakorwa imihanda ndetse hakanakorwa ibindi bikorwa remezo bishingiye ku iterambere rirambye.

Harimo imihanda, gukwirakwiza amashanyarazi, amazi meza ndetse no kuvugurura inyubako z’ubucuruzi umugi ugasa neza.

 

 

Leave a Reply

Copyright © 2012 , All Rights Reserved

Designed by Web Directory. Thanks to Free Wordpress Themes