Rwanda | Gakenke: Kwita ku mihanda byatanze akazi ku baturage basaga 950

Abayobozi b'akarere bareba imihanda yangiritse. (Photo: N. Leonard)

Abayobozi b'akarere bareba imihanda yangiritse. (Photo: N. Leonard)

Igikorwa cyo gufata neza imihanda mikuru  cyatangijwe na Leta y’u Rwanda cyatanze akazi ku baturage basaga 950  bo mu Karere ka Gakenke; nk’uko Ntawiniga Michel, umukozi ushinzwe ibikorwaremezo  mu Karere abitangaza.

Amashyirahamwe arindwi yagiranye amasezerano y’umwaka yo kwita ku mihanda mikuru n’akarere kugira ngo ihore imeze neza ku buryo igendwa nta kiba dore ko yakorohereza abaturage kugeza umusaruro wabo ku isoko nta kibazo.

Akarere ka Gakenke  gafite ikibazo cy’imihanda kubera imiterere yako igizwe ahanini n’imisozi miremire , aho ikorwa mu bushobozi buke bw’akarere mu gihe gitoya ikaba yangiritse cyane.

Ntawiniga asobanura ko imihanda mikuru ikwiye kubakirwa n’amabuye ndetse n’amarogore kugira ngo ibashe kuramba.

Umuturage wabonye ako kazi ashobora guhembwa amafaranga agera ku bihumbi 15 ku kwezi. Uwo mushahara ubafasha  kwishyurira abana amafaranga y’ishuri, mitiweli ndetse no kwikenura mu ngo zabo bagura isambu, inka n’ibindi; nk’uko umwe mu bakozi bakora mu muhanda abyivugira.

Umukozi w’akarere ushinzwe ibikorwaremezo avuga ko Ikigo gishinzwe kwita ku mihanda cyatanze amafaranga azakora gusa ibirometero 75 agasanga ari bike ugereranyije n’imihanda mikuru y’akarere. Yifuza ko byakongerwa bikagera nibura ku ijana na mirono itanu (150).

 

Leave a Reply

Copyright © 2012 , All Rights Reserved

Designed by Web Directory. Thanks to Free Wordpress Themes