Rwanda : Bamwe mu bamotari bo mu isantre ya kiyanza nta kasike bambara.

Iyo uri mu nzira zijya mu murenge wa Burega ,rimwe na rimwe ushobora guhura n’abamotari Bamwe batambaye ingofero zabugenewe (casque),cyangwa se ugasanga we ayambaye ariko umugenzi ntayo yambaye.

Igitangaje kandi usanga n’abagenzi babatega nabo bakagenda nta kasike bambaye,cyangwa se barenga babiri kuri moto imwe ,kandi bazi neza ko kutambara kasike aribo biba bifiteho ingaruka.

Umugenzi witwa Habimana Gidiyoni, wari uvuye kuri moto nta kasike yambaye yavuze ko iyo yihuta kubera gahunda atabyibika.

Yagize ati”jyewe mu byukuri ndabizi ko kwambara kasike ari ngombwa, iyo nihuta nkunze kuyibagirwa.gusa icyo nakubwira ni uko hano usanga umumotari nta kasike afite, usanga rimwe na rimwe nta na perimi bagira. Ariko impanvu ni uko hano ari mu cyaro  ugasanga nta polisi nyinshi zikunze kuhagera,”

Hari n’abo usanga bazitwaye mu ntoki ,Umumotari utarashatse kwivuga izina, yavuze ko atari igitangaza kuba nta kasike yambaye,kandi nyamara ayitwaye mu ntoki.

Yagize ati”ubu se umuntu iyo yambaye kasike ntashobora gukora impanuka akaba yapfa,jye nunva ibya kasike ntacyo bivuze kimwe n’uko hari umugenzi uyihereza akayanga ngo iramubangamiye.cyane cyane ukunze gusanga abagore aribo banga kasike ngo batishwanyaguriza imisatsi”

Yakomeje avuga ko  muri iyo sanetre,ngo  ushobora kugenda ntayo wambaye ,ariko wagera muri kaburimbo ugahita uyambara,kuko uba uzi ko ushobora guhura n’umupolisi.

Superitendent Johnson NTAGANDA Uhagarariye polisi mu karere ka Rulindo, Ubwo yakoreshaga inama abaturage batuye ku isantere ya kiyanza,yabagiriye inama y’uko batagomba kwemerera abamotari ko babatwara nta kasike babahaye ngo bambare.

Yagize ati”ntimugatwarwe n’abamotari batabahaye kasike ngo mwambare, kuko usanga ari mwe mukunze kwibasirwa n’ ingaruka zabyo, zirimo kuba umuntu yakora agisida agakomereka”

Yanabwiye  kandi umumotari ko  uwariwe wese uzafatwa nta kasike,nta perimi, uwo azahanwa by’intangarugero.ngo kuko hari abo usanga barabigize akamenyero.

Ikindi kandi ngo n’inzego z’ubuyobozi zigomba kubigiramo uruhare zireba niba abamotari bakorera mu byaro baba bujuje ibyangombwa.

 

 

 

 

 

Leave a Reply

Copyright © 2012 , All Rights Reserved

Designed by Web Directory. Thanks to Free Wordpress Themes