Rwanda : Abamotari barasabwa kugira uruhare mu kurwanya magendu n’ibiyobyabwenge

Abamotari barasabwa kugira uruhare

Abamotari bo mu ntara y’Amajyaruguru barasabwa kwirinda amakosa yo gutwara umuntu ufite magendu cyangwa ibiyobyabwenge, kuko igihe bafashwe bazajya bakurikiranwaho ubufatanyacyaha.

Kuri uyu wa kabiri tariki 30/10/2012 ubuyobozi bwa polisi y’igihugu mu ntara y’Amajyaruguru bwasabye abamotari kutagwa muri ibi byaha, ahubwo bagasaba icyangombwa buri wese ushaka kugenda kuri moto afite ibicuruzwa.

Chief Superintendant Freddy Murenzi ukuriye polisi mu ntara y’amajyarugu, yasabye abamotari kurushaho kugira amakenga, bakamenya neza ko umuntu batwaye afite icyemezo yishyuriyeho imisoro ubwo yabyinjizaga mu gihugu.

Yabasabye kandi kwisunga polisi igihe batwaye umuntu bakekaho gutwara ibiyobyabwenge, aho bashobora guhamagara nimero za polisi cyangwa se bakegera polisi yo mu muhanda cyangwa indi yaba ibegereye, kuko nibasanga atwaye umuntu ifite ibintu bitemewe n’amategeko azakurikiranwaho ubufatanyacyaha.

Superintendant Francis Gahima ushinzwe ubugenzacyaha mu ntara y’Amajyaruguru, akaba ashinzwe n’ubuvugizi bwa polisi muri iyo ntara, yavuze ko nyuma y’uko bigaragaye kohari amakosa amwe n’amwe agikorwa n’abamotari bahisemo kuganira nabo ngo bagire imyanzuro bafatira hamwe.

Yagize ati : « icyo twumvikanyeho n’abamotari ni uko tugiye kurwanya impanuka mu muhanda, tukarwanya ibiyobyabwenge kuko byagaragaye ko nabyo babigiramo uruhare ndetse no kugabanya andi makosa yose akunze gukorwa n’abamotari ».

Avuga kandi ko bateganya kujya bahura n’abamotari byibura rimwe mu kwezi, maze bakareba ko ibyo biyemeje babishyize mu bikorwa, cyangwa se niba hakiri mo ibitarakorwa hagafatwa ingamba nshya.

Umuyobozi wa polisi mu ntara y’amajyaruguru, akaba yavuze ko ashima uburyo abamotari bo muri musanze bahagaze neza mu gukoresha ingofero z’abagenzi, gusa abakangurira kurushaho gukoresha akanozasuku hagamijwe kurushaho kwimakasa umuco w’isuku.

 

 

Leave a Reply

Copyright © 2012 , All Rights Reserved

Designed by Web Directory. Thanks to Free Wordpress Themes