Rwanda | Nyamasheke: Abatwara abagenzi barishimira ikorwa ry’umuhanda Buhinga-Tyazo

Abatwara abagenzi kuri moto bakorera mu Karere ka Nyamasheke barishimira ikorwa ry’umuhanda Buhinga-Tyazo ngo kuko uzatuma babona abagenzi benshi babagana kandi moto zabo ntizisaze imburagihe.

Ibi abamotari bakunze guhagarara ku ga-centre ka Kabeza mu murenge wa Kagano mu karere ka Nyamasheke barabitangaza mu gihe imirimo y’ikorwa ry’uyu muhanda irimbanije.

Abo bamotari batangaza ko mbere y’uko uyu muhanda ukorwa ku buryo bugezweho, warangwagamo icyondo cyinshi, bigatuma batabona abagenzi uko bikwiye.

Ndagijimana Valens ni umumotari muri uyu muhanda. Avuga ko kuva uyu muhanda utangiye gutungana, byatumye bagira isuku ku buryo n’iyo umumotari atwaye umugenzi agera aho ajya asa neza.

Uyu mumotari avuga ko ikorwa ry’uyu muhanda ryakanguye abagenzi none bakaba basigaye batega moto ku bwinshi. Ikindi avuga ni uko bizeye ko moto zabo zizajya ziramba, abishingira ko nta mikuku zizajya zongera kugendamo.

Mugambi Marcellin na we ni umumotari ukorera muri aka karere. Atangaza ko mbere y’uko uyu muhanda ukorwa, iyo imvura yagwaga byabaga ari ikibazo kuko umumotari yagendaga ahaturura icyondo mu ndindabyondo (garde-boues) za moto. Ikindi ngo ni uko habaga ubunyerere bukabije butatumaga abagenzi bemera gutega moto. Ngo kuva aho uyu muhanda utangiye gukorerwa, aba bamotari babonye impinduka kubera ko abagenzi noneho basigaye bitabira gutega ku bwinshi.

Umuhanda wa kaburimbo (Buhinga-Tyazo) ukorwa mu karere ka Nyamasheke ushamikira ku muhanda munini wa Kigali-Rusizi ugahuza imirenge itatu yo mu karere ka Nyamasheke ari yo Bushekeri, Kagano na Kanjongo. Uretse umuhanda rusange wa Kigali Rusizi unyura no muri Nyamasheke, uyu ni wo muhanda wa mbere wa kaburimbo ubonetse mu karere ka Nyamasheke mu bice bihurirwamo n’abaturage benshi bako, birimo n’icyicaro cy’akarere. Biteganijwe ko uyu muhanda wa Buhinga-Tyazo uzuzura bitarenze ukwezi kwa 12 uyu mwaka ; nyuma yaho hakazakurikiraho icyiciro cya kabiri cyo guturuka mu i Tyazo kugeza mu karere ka Karongi.

 

 

 

 

 

Leave a Reply

Copyright © 2012 , All Rights Reserved

Designed by Web Directory. Thanks to Free Wordpress Themes