Rwanda | Nyamagabe: Hagiye gukorwa umuhanda w’amabuye wa kirometero hafi ebyiri n’igice.

Ubuyobozi bw’akarere ka Nyamagabe buratangaza ko mu minsi ya vuba imirimo yo gukora umuhanda w’amabuye ureshya n’ibirometero bibiri na metero 400 mu mujyi wa nyamagabe igiye gutangira, uyu muhanda ukaba uje wiyongera ku yindi yakozwe hirya no hino muri uyu mujyi.

Mugisha Philbert, umuyobozi w’akarere ka Nyamagabe atangaza ko isoko ryo gukora uyu muhanda ryamaze gutangwa, bakaba bategereje ko imirimo nyri’izina itangira.

N’ubwo iyi mihanda ikorwa ariko, ngo hagaragara abantu bamwe na bamwe bayangiza bashakamo umucanga wo kujya kugurisha, bakawuyora bashyira mu mifuka bajyana ahantu hatandukanye baba bari kubaka.

Umuyobozi w’akarere wungirije ushinzwe imari, ubukungu n’iterambere, Mukarwego Umuhoza Immaculée, asaba abaturage gufata neza iyi mihanda kuko aribo yakorewe kandi kikaba ari igikorwa gifitiye akamaro abaturage bose.

Abaturage barasabwa kuba ijisho rireberera ibikorwa remezo ngo birusheho kubungwabungwa, bityo bigere ku ntego byashyiriweho yo kugeza abaturage ku iterambere.

Mu rwego rwo gukomeza guha izura nziza umugi wa Nyamagabe, ubuyobozi bw’akarere ngo bugiye no gushyira amatara rusange ku mihanda yo muri uwo mugi ku burebure bungana na kirometero ebyiri n’igice, ndetse n’ahari atagikora neza agasimbuzwa.

 

 

 

 

 

 

Leave a Reply

Copyright © 2012 , All Rights Reserved

Designed by Web Directory. Thanks to Free Wordpress Themes