Rwanda | Nyabihu: Ikiraro cya Mukungwa kigabanya Nyabihu na Gakenke cyatangiye kwangirika

 

Umugezi wa Mukungwa ugabanya Nyabihu na Gakenke ariko ikiraro gihuza utwo turere cyatangiye kwangirika

Umugezi wa Mukungwa ugabanya Nyabihu na Gakenke ariko ikiraro gihuza utwo turere cyatangiye kwangirika

Ikiraro cyigabanya Nyabihu na Gakenke,ku mugezi wa Mukungwa giherereye hagati y’umurenge wa Shyira wo mu karere ka Nyabihu ndetse n’uwa Mugunga mu karere ka Gakenke.

Iki kiraro kikaba  gihuza uturere twombi bityo kikadufasha mu migenderanire,ubuhahirane n’ibindi,cyatangiye kwangirika imbaho zitambitse hejuru,aho zagiye zicika izindi zikangirika,ku buryo hamwe na hamwe uba ubona ibyuma byacyo nta gice cy’urubaho kikiri hejuru.

Kuri uyu wa 16/10/2012, nibwo umuyobozi wungirije ushinzwe ubukungu n’iterambere mu karere ka Nyabihu Mukaminani Angela yasuye iki kiraro. Yitegereje uko kimeze,areba n’imbaho zacyo uko zigenda zangirika. Gusa avuga ko bidakabije cyane ku buryo abaturage n’ibinyabiziga bitanyuraho.

Gusa aho imbaho zagiye zangirika zigacika,uyu muyobozi avuga ko nk’umwana ashobora kugwamo agize impanuka agatsikira cyangwa nka ninjoro umuntu akaba yahanyura atarebye neza cyangwa atabizi akaba yatsikiramo akagwa,cyangwa akagira ikindi kibazo.

Nyuma yo kubona uburyo  imbaho zatangiye kwangirika, yavuze ko bagiye kubimenyesha Minisiteri y’ibikorwa remezo,ku buryo hagira  icyakorwa hakiri kare kugira ngo icyo kiraro kitazangirika ku buryo bukomeye,dore ko gifitiye akamaro kanini uturere twombi yaba Gakenke ndetse na Nyabihu.

Ikiraro guhuza umurenge wa Shyira wo mu karere ka Nyabihu n’uwa Mugunga mu karere ka Gankenke,kikaba gifatiye runini abaturage b’iyi mirenge yombi mu  buhahirane,mu migenderanire n’ibindi.

 

 

 

 

Leave a Reply

Copyright © 2012 , All Rights Reserved

Designed by Web Directory. Thanks to Free Wordpress Themes