Rwanda | Ngororero: Abaturage ntibishimiye imwe mu mihanda yaciwe ariko ntikorerwe amateme

Ngororero Abaturage ntibishimiye Bamwe mu baturage batuye ahantu haciwe imihanda mu mirenge igize aka karere ariko ikaba idakoreshwa bavuga ko iyo mihanda yabahombeje kuko yatwaye ubutaka bwabo bahingagaho ndetse hakagendera n’imbaraga z’amaboko mu miganda yo guhanga iyo mihanda ariko ubu hakaba hashize igihe kinini ntacyo ibamariye.

Hamwe na hamwe usanga iyo mihanda yararengewe n’ibigunda hari gusa akayira gatoya kanyurwamo n’abanyamaguru nkuko byahoze mbere y’uko iyo mihanda ihangwa. Impamvu nyamukuru ituma iyo mihanda idakoreshwa ngo ni amateme atarashyizwe aho akenewe muri iyo mihanda kandi bagasanga ibyo ari inshingano z’ubuyobozi kuko abaturage batabasha gukora amateme bonyine.

Mukarukundo Marie Chantal wo mu mudugudu wa Kibingo mu murenge wa Muhororo, avuga ko ntacyo iyo mihanda ivugwa yahinduye mubuzima bwabo kuko bari bazi ko imodoka n’ibindi binyabiziga bizagera iwabo ariko hakaba hakigendwa n’amaguru gusa, ahubwo bakaba barahombye imyaka bahasaruraga.

Rwanda | Ngororero Abaturage ntibishimiye Mugiraneza Jacques ushinzwe ibikorwa remezo mu karere ka Ngororero we akaba avuga ko intambwe ya mbere yari uguhanga imihanda bikaba byarakozwe akaba avuga ko kuyitunganya bigenda bikorwa gahoro gahoro bitewe n’iyo bigaragara ko ikenewe cyane ariko intego ikaba ari ukuzayitunganya yose ku bufatanye bw’akarere nabaturage bako.

Asaba abaturiye iyo mihanda kutayangiza baragoramo amatungo dore ko hamwe hasa n’aho hagizwe urwuri, kandi nabo bakumva ko gutezimbere umudugudu batuyemo bagomba kubigiramo uruhare. Icyakora avuga ko igihe iyi mihanda izaba yarangije gukorwa kitapfa kumenyekana kuko bafite imihanda myinshi kandi kubera imisozi igize aka karere, imyinshi ikaba ikenera amateme menshi.

 

Leave a Reply

Copyright © 2012 , All Rights Reserved

Designed by Web Directory. Thanks to Free Wordpress Themes