Rwanda | Ngororero: Abanyonzi babangamira ikoreshwa ry’umuhanda

Mu gihe mu mijyi myishi y’uturerev tugize u Rwanda hafashwe ibyemezo byo kudakoresha amagare muri kaburimbo, mu karere ka Ngororero ho haracyagaragara abanyonzi benshi bakorera muri uyu mujyi ngo babangamira abakoresha ibinyabiziga mu muhanda.

Abo banyonzi usanga baparika amagare aho biboneye cyane cyane ahagenewe abanyamaguru ku muhanda wa kaburimbo maze bigatuma abagenzi banyura muri kaburimbo, bikaba bibangamira abatwaraibinyabiziga.

Abanyonzi babangamira ikoreshwa ry’umuhanda

Nubwo guhagarika ikoreshwa ry’amagare mu muhanda wa kaburimbo bituma hari abasore benshi Babura akazi bakoraga, hari abasanga abanyonzi bakwiye gukorera mu mihanda y’igitaka ahatagendwa n’ibinyabiziga byinshi nkuko Mugenzi Francois utwra abagenzi mu modoka yabidutangarije.

Kimwe mu mpamvu bashingiraho basaba ko abanyonzi bava muri kaburimbo ngo ni uko batazi amategeko y’ikoreshwa ry’umuhanda, ndetse ngo akenshi ugasanga bapakiye ibintu nabi nk’ibiti n’ibindi bituma umunyonzi  afata umwanya munini mu muhanda.

Abanyonzi babangamira ikoreshwa ry’umuhanda2

Hakizimana Vianney, umuyobozi wa Koperative Urumuri Ngororero ihuriweho n’abanyonzi 80 bakorera muri Zone ya Ngororero avuga ko ibyo kubangamira abakoresha umuhanda atari ukuri, kuko umunyonzi ukoze amakosa ahanwa na koperative. Icyakora anavuga ko hashobora kuba hari n’abatitwara neza mu kazi kabo, ari mu mikorere ari no kwisuku ibaranga, ariko ibyo byose bakaba bagenda babikosora.

Kuri we, asanga gufata icyemezo cyo guhagarika amagare atari umuti w’ikibazo, mu gihe Leta isaba urubyiruko gushakisha akazi, bikaba byatuma abagera kuri 80 biyongera ku mubare w’batagira akazi mu karere. Hakizimana avuga ko bagerageza guca akajagari mu mikorere y’abanyonzi kandi ngo bagenda babigeraho.

Abanyonzi babangamira ikoreshwa ry’umuhanda3

Gusa ubuyobozi bw’umurenge wa Ngororero bwo buvuga ko nihagaragazwa ko abanyonzi babangamiye ikoreshwa ry’umuhanda, inama njanama y’umurenge izafata ibyemezo.

 

 

 

Leave a Reply

Copyright © 2012 , All Rights Reserved

Designed by Web Directory. Thanks to Free Wordpress Themes