Rwanda | Kirehe: Abatwara abagenzi kuri moto binjiye muri sendika

Abatwara abagenzi kuri moto binjiye muri sendika

Kuri uyu wa 29/10/2012, mu karere ka Kirehe mu murenge wa Nasho, hatangijwe sendika y’abatwara abagenzi kuri moto (SYTRAMORWA) aho bahawe amajiri bambara mu gihe batwaye abagenzi kuri za moto, gahunda yabo ngo ni uguhuza abatwara abagenzi kuri moto babashakira  inguzanyo binyuze mu bigo by’imari.

Izitunga Evode ni umuyobozi wa SYTRAMORWA ku rwego rw’igihugu, avuga ko gahunda ya sendika y’abatwara abagenzi kuri za moto ari uburyo bwo kubafasha kwihangira imirimo mu buryo bworoshye no kubashakira inguzanyo, akomeza avuga ko baje kwambika abatwara abagenzi kuri za moto amajire, icyo kikaba ari igikorwa cy’urwego rw’amasendika ruhuza abashoferi batwara abagenzi kuri za moto, avuga ko gahunda urwego rw’amasendika ari ukwihatira gukunda y’umurimo no guhanga umurimo mu gihe amakoperative y’abatwara za moto yo ari mu rwego rw’ubucuruzi.

Uyu muyobozi avuga ko basanzwe bakorana n’andi makoperative, akaba avuga ko sendika itazabangamira amakoperative asanzwe ahubwo ko bagiye kuzuzanya,inyungu abanyamuryango bakuramo ni uko abibumbiye muri sendika babona ubuvugizi bakamenya no kwihangira umurimo.

Umuyobozi wa SYTRAMORWA ku rwego rw’intara y’iburasirazuba Nkurunziza Jean Damascène, avuga ko kwibumbira hamwe bibafasha kwivana mu bukene bakaba kuri ubu bafite gahunda yo gufasha abanyamuryango kubona inguzanyo bityo buri munyamuryango akaba yakwigurira moto ye aho gutwara moto y’abandi, yakomeje asaba abanyamuryango bahuriye muri sendika kwirinda gutwara abantu baba batwaye ibiyobyabwenge birimo n’ urumogi.

Umuyobozi w’umurenge wa Nasho  Aderite Hakizamungu yasabye abatwara abagenzi kuri moto kuba maso bakamenya amategeko abarengera mu makoperative atandukanye baba bahuriyemo aho kugira ngo bajye bateza ibibazo bishingiye ku mategeko baba badasobanukiwe,akaba abasaba imikoranire myiza hagati yabo.

Mu karere ka Kirehe iyi sendika ikaba yatangiranye abanyamuryango 350, bose bambitwe amajiri abaranga mu kazi kabo ko gutwara abagenzi.

 

 

 

Leave a Reply

Copyright © 2012 , All Rights Reserved

Designed by Web Directory. Thanks to Free Wordpress Themes