Rwanda : Ubuyobozi bubi bwa koperative bwatumye bahindura izina ryayo nyuma yo gushyiraho ubuyobozi bushya

 

Nyuma yuko hagiyeho komite nyobozi  eshanu zose zinyereza umutungo wa koperative ”AMIZERO”  y’ abanyonzi ba Kibungo mu karere ka Ngoma, abanyamuryango b’iyi koperative bahisemo guhindura izina kubera amateka mabi yayiranze.

 

Izina rishya ryahawe iyi koperative ni “Vision” cyangwa icyerekezo mu rurimi rw’ ikinyarwanda.

 

Uku guhindura izina kuje nyuma yo kwitorera komite nshya yatowe hari hashize imyaka hafi ibiri batagira ubayobora bakorera mu kavuyo.

 

Umuyobozi mushya w’iyi koperative  NDIKUBWIMANA  Jean Claude,atangaza ko uku guhindura izina byasabwe n’ abanyamuryango ubwabo kandi ko nawe abona bizagira akamaro ku banyamuryango mu kwiyumva muri koperative.

 

Yagize ati ”Nkumuntu wahuye n’ ibibazo muri koperative amizero,iyo yumvaga iryo zina rikomeje kugaruka byatuma agira ikibazo ariko niyumva ko koperative yacu yitwa “Vision” (icyerekezo) azumva ko hari icyo twahinduye cyangwa twazanye gishyashya.”

 

Kubijyanye no gukurikirana imitungo yanyerejwe na komite zamubanjirije avuga ko bagiye gukurikirana maze bagakora igenzura ngo barebe imitungo yaba yaranyerejwe uko ingana ubundi babitangire ikirego.

 

Umukozi mu karere ka Ngoma ushinzwe urubyiruko,umuco  na Sport Rutagengwa Jean Bosco atangaza ko komite nshya bagiye kuyiba hafi nk’ubuyobozi kugirango ibibazo byabaye byo kunyereza umutungo bitongera kubamo.

 

Abakora umwuga wo gutwara abantu ku magare mu mujyi wa Kibungo kugeza ubu bagera kuri 300.Umugabane shingiro buri wese yakwa ni amafaranga  ibihumbi 10 y’ u Rwanda. Aya mafaranga ashyirwa kuri konte bafunguje muri FINA bank.

 

Komite yatowe igizwe n’ abantu batatu ,barimo perezida,vice-perezida ndetse n’umwanditsi. Hagiyeho kandi n’ umujyanama w’iyi koperative  warangije amashuri yisumbuye.

 

 

 

 

 

 

Leave a Reply

Copyright © 2012 , All Rights Reserved

Designed by Web Directory. Thanks to Free Wordpress Themes