Rwanda | Rubavu: abamotari bitandukanyije n’abakwirakwiza ibiyobyabwenge

RubavuDistAbatwara abagenzi kuri moto mu karere ka Rubavu kuri uyu wa kane taliki ya 13/09/2012 bakoze urugendo rwo gushishikariza urubyiruko kwirinda ibiyobyabwenge n’icyorezo cya Sida bagamije kugaragaza ko bitandukanyije n’abakoresha ibiyobyabwenge cyane cyane ababitunda bakanabicuruza.

Nkuko Gafora ukuriye ihuriro ry’abatwara moto mu karere ka Rubavu yabitangaje ngo inzego z’umutekano zitunga agatoki abatwara abagenzi kuri moto kuba banyirabayazana mu gutwara abafite ibiyobyabwenge n’ibindi bikorwa bihungabanya umutekano, ariko barashaka kugaragaza ko ntaho bahuriye nabo.

Gafora avuga ko abatwara moto ari urubyiruko rukunda igihugu kandi rwifuza kubaho rudasabitswe n’ibiyobyabwenge no guhungabanya umutekano, akaba asaba abatwara moto gutanga serivise nziza birinda ingeso y’ubwambuzi iranga bamwe mu batwara moto.

Kayonga Eugene umunyamabanga w’ihuriro ry’abatwara abagenzi kuri Moto mu Rwanda avuga ko igikorwa cyo kurwanya ibiyobyabwenge no kwipimisha icyorezo cya Sida gitangiriye mu karere ka Rubavu kumupaka wa Congo n’u Rwanda aho ibiyobwenge byinjira mu Rwanda binyura ariko bagamije kwereka abacongomani ko badashaka ibiyobyabwenge mu gihugu cyabo.

Zimwe mu ngamba abamotari bihaye zirimo kugaragaza abashaka guhungabanya umutekano batunda ibiyobyabwenge kimwe n’abafite ibindi bikorwa byahungabanya umutekano nk’imbunda cyane ko bahawe ubumenyi bwo kumenya umuntu ugambiriye guhungabanya umutekano igisigaye akaba ari ukubishyira mu bikorwa.

 

Akarere ka Rubavu kabarwamo abatwara abagenzi kuri moto 1200 ariko abashobora gukora ni 800, abenshi bakaba bavuga ko badakwiye gushyirwa mu gatebo ko gutwara abatunda ibiyobyabwenge kimwe n’ababikoresha ahubwo bagiye kugaragaza uruhare rwabo mu kubimenyekanisha  babwira inzego z’umutekano.

Igikorwa cyo kurwanya ibiyobyabwenge kubatwara moto mu karere ka Rubavu kikaba cyahurijwe hamwe no kwipimisha agakoko gatera Sida kubushake kugira ngo abamotari bamenye uko bahagaze mu kwishimira ubuzima buzira ibiyobyabwenge n’icyorezo cya Sida.

 

 

 

Leave a Reply

Copyright © 2012 , All Rights Reserved

Designed by Web Directory. Thanks to Free Wordpress Themes