Rwanda | Nyarubuye: Koperative KOTMNYA yishimiye ibyo bamaze kugeraho

Koperative yo gutwara abagenzi kuri Moto ya Nyarubuye (KOTMNY) ikorera mu murenge wa Nyarubuye ho mu karere ka kirehe,tariki ya 14/09/2012 bakoze ubusabane aho bishimiraga ibikorwa bamaze kugeraho,birimo kwirihira ubwisungane mu kwivuza no kuba bamwe muri aba batwara abagenzi kuri moto bariguriye moto zabo zikaba zibafasha muri aka kazi.

Iyi koperative ikorera nko mu bilometero 15 uvuye ku muhanda wa kaburimbo. muri uyu murenge nta modoka zikora akazi ko gutwara abagenzi zihaboneka,uretse moto zikora aka kazi,abanyamuryango b’iyi koperative bakaba barahuriye mu busabane mu rwego rwo kwishimira ibyo bamaze kugeraho,iki gikorwa bakaba bagikora buri mwaka.

Umuyobozi w’iyi koperative Ntaganzwa Fed avuga ko bayitangije nyuma yo kubona ko nta modoka zitwara abagenzi zihaba, avuga ko bayitangije ari abanyamuryango 4 none kugeza ubu bageze ku banyamuryango 54.

Ndaruhutse Reveriyani avuga ko batangiye atwara moto z’abandi ariko ko ubu yamaze kwigurira moto ye akaba abona yaramufashije byinshi mu buzima bwe, ikaba yaramufashije guhuza ibikorwa n’abandi bari kumwe muri iyi koperative.

Karasira Antoine, umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Nyarubuye arasaba aba bagize iyi koperative gufasha umurenge no mu bindi bikorwa bitandukanye bikorerwa mu murenge harimo no kujya bitabira umuganda wa nyuma w’ukwezi.

Iyi koperative yatangiye gukora mu mwaka w’ibihumbi 2008 ikaba kuri ubu ifite abanyamuryango 54,aho aba banyamuryango bose bamaze kwirihira ubwisungane mu kwivuza babinyujije muri iyi koperative

 

 

 

Leave a Reply

Copyright © 2012 , All Rights Reserved

Designed by Web Directory. Thanks to Free Wordpress Themes