Rwanda | Nyagatare: Abaturage ba Cyenkwanzi bisaniye ikiraro mu gihe bategereje ubufasha bwa Leta mu kucyubaka birambye

 

Abaturage bo mu Kagari ka Cyenkwanzi mu Murenge wa Karama mu Karere ka Nyagatare bisaniye ikiraro cyo ku Mugezi w’Umuvumba  kibahuza n’Akagari ka Bushara ndetse kikanabambutsa ku Kigo Nderabuzima cya Kabuga no ku kigo cy’Amashuri Abanza cya Bushara, mu gihe bagitegereje ko Leta yabafasha kucyubaka mu buryo burambye.

Iki kiraro ku busanzwe gifasha abaturage bo muri utwo tugari guhahirana no gusangira ibikorwa remezo nk’amashuri n’amavuriro cyari kimaze igihe kirenga amezi atandatu cyarangiritse ku buryo ngo byari bisigaye ko inzego z’umutekano zikiba bugufi kugira ngo zambutse abana bajya ku mashuri. Umwe mu baturage bagisanaga yagize ati “ Iki kiraro ni cyo cyambukiragaho ibitoki bijya mu Mujyi wa Nyagatare none iyo imvura yaguye kirarengerwa ugasanga ntawe ushobora kugicaho. Ni yo mpamvu iyo imvura yaguye usanga Nyagatare mwabuze ibitoki.”

N’ubwo abaturage bafashe icyemezo cyo kwisanira icyo kiraro kiri mu Kagari ka Cyenkwanzi mu Mudugudu wa Kabeza bagaterwa inkunga n’Ubuyobozi bw’Umurenge wa Karama, ngo uburyo bagisannyemo basanga budacyemura ikibazo cy’imihahiranire neza. Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Karama, Karengera Katabogama Alexis avuga ko ku gifite ubushobozi bwo kwambukirwaho n’abanyamaguru, abanyamagare ndetse n’abatwaye moto gusa.

Uyu muyobozi ngo akaba asanga hakwiye ubufasha bwisumbuyeho kugira ngo icyo kiraro gishobore gukorwa ku buryo hacaho n’amamodoka dore ko agace kirimo ngo keramo imyaka myinshi ariko bikagorana kuyigeza ku masoko. Gusa, akomeza avuga ko iki kibazo bakigejeje ku buyobozi bw’akarere ku buryo ngo bagishyize mu ngengo y’imari y’uyu mwaka.

Iki kiraro ku busanzwe Karengera Alexis avuga ko kifashishwa n’abaturage hafi ya bose batuye mu Murenge wa Karama ngo kinifashishwa n’abaturuka mu mirenge ya Gatunda na Tabagwe yose yo mu Karere ka Nyagatare. Imirimo yo kugisana ngo ikaba ishobora gutwara amafaranga y’u Rwanda abarirwa hagati ya miliyoni 10 na 15. Ubuyobozi bw’Umurenge wa Karama bukaba busaba Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyagatare kugishyira mu byihutirwa gusanwa ku buryo cyaba nyabagendwa nk’inindi biraro byambukiranya Umugezi w’Umuvumba kuko ngo cyafasha mu kubungabunga imibereho myiza y’abaturage bagikoresha.

 

 

 

 

Leave a Reply

Copyright © 2012 , All Rights Reserved

Designed by Web Directory. Thanks to Free Wordpress Themes