Rwanda | Muhanga: Abaturage barifuza ko bakorerwa ikiraro kibahuza na Kamonyi ku mugezi wa Bakokwe

 

Abatuye mu murenge wa Kiyumba ho mu karere ka Muhanga barasaba ko bakorerwa ikiraro kibahuza n’akarere ka Kamonyi kuko ngo ariho hari isoko rikomeye ry’ibyo bahinga ndetse n’ibyo bakora.

Bavuga ko iki kibazo kimaze igihe kuko ngo cyane iyo imvura yaguye nta bantu bajya babasha kwambuka ngo bajye muri ako karere.

Banavuga ko uyu mugezi wa Bakokwe iyo wuzuye ukunda gutwara ubuzima bw’abantu batari bake baba bambuka bava mu karere kamwe bajya mu kandi.

Umugezi wa Bakokwe ni umugezi utari muto ugabanya akarere ka Muhanga na Kamonyi. Uyu mugezi ukaba wisuka mu mugezi wa Nyabarongo.

Bavuga ko muri iki gihe cy’imvura aribwo uyu mugezi ukunda kuzura kuburyo umuntu ushaka kuwambuka n’amagurua ashobora kuhasiga ubuzima cyane ko ngo abatari bake bakunze kuhasiga ubuzima.

Bongeraho ko n’ubusanzwe mu gihe kitari icy’imvura aba baturage bambuka uyu mugezi babanje kuwukandagiramo.

Uwitwa bamporiki avuga ko we abanza gukuramo bimwe mu byo aba yambaye kugirango abashe kuwambuka.

Agira ati: “ubundi iyo twambuka niyo waba warimbye urahagera ugakuramo inkweto, ipantaro ugakunja kugirango uce mu mazi wambuke”.

umunyamabanga nshingwabikorwa w’agateganyo w’uyu murenge wa Kiyumba Ndayisenga Placide avuga ko batangiye kugenda bashaka uburyo bakora iki kiraro kuko bazi ko gifitiye runini abaturage ku mpande zose.

Agira ati: “twakozeyo umuganda tunoherezayo abatekinisiye kuburyo nihatagira ikibazo cyiba iki kiraro cyakorwa byihuse kuko gifatiye runini abaturage cyaneko abenshi bivuriza i Ruli mu karere ka Kamonyi aho kugirango bivurize i kabgayi”.

Umurenge wa Kiyumba ni umwe mu mirenge y’akarere ka Muhanga ikungahaye ku buhinzi cyane cyane ubuhinzi bw’inanasi n’urutoki.

 

 

 

 

 

Leave a Reply

Copyright © 2012 , All Rights Reserved

Designed by Web Directory. Thanks to Free Wordpress Themes