Rwanda | Huye: HONGERWA IBYAPA MU MIHANDA AHANDI BYIBWA

 

Bimwe mu byapa bishya byongewe ku muganda Huye-Kigali mu Rwabuye

Kuri ubu mu muhanda Kigali-Huye mu gice cya Rusatira werekeza Huye , hagenda hongerwamo ibyapa biyobora abagenzi n’imodoka, bitewe n’uko abashoferi bakoresha uyu muhanda bagiye bavuga ko bashobora kuhakorera impanuka zivuye ku kuba ibi byapa bijya byibwa n’abantu batazwi, bikahashyirwa abandi nabo babitwara.

Abaturage batuye muri iki gice cya Rusatira nabo bavuga ko batabasha kugaragaza ababitwara ariko hagacyekwa ko ngo ababitwara baba bajya kubikoramo inzugi n’amadirishya. Ibi bikorwa bigayitse bakaba babitwerera abantu bashobora kuba bagenda batwara ibyuma ibi bamwe bakunze kwita Injamane.

Abashoferi bagenda muri uyu muhanda bavuga ko iyo byibwe impanuka ziyongera ndetse bakaba banashima uburyo muri iyi minsi byagiye byongerwamo aho byari bitakiri nko muri Rwabuye ho mu murenge wa Mbazi.

Nsanzimana Japhet ni umushoferi utwara Mini-Bus mu muhanda Huye – Kigali aragira ati: “Mu minsi ishize ibi byapa byongerewe bitaraza nta cyumweru cyashiraga imodoka zitahaguye kandi ahanini ugasanga ni imodoka ziremereye cyangwa imodoka nto zitarizisanzwe zikoresha uyu muhanda. Jye rero mbona ibi byapa byaragize umumaro ugaragara, byaba byiza hafashwe ababyiba bityo ntikagire abo biteza impanuaka”.

Kuri we kandi ngo abona abaturage babyegereye bakagombye kubirinda bakabiha agaciro bikwiye

Ubuyobozi bw’akarere ka Huye bwo buvuga ko abaturage bagakwiye kumva akamaro k’ibi byapa bakabyubaha bakabirinda. Buvuga ko kandi hari ibihano bikarishye biteganyirijwe uzafatwa yiba ibi byapa.

Mutwarasibo Cyprien umuyobozi w’akarere ka Huye wungirije ushinzwe ubukungu, imari n’iterambere yagize ati:

“Abaturage bagomba kumva ko ibyapa n’abyo biri mu mutungo rusange ugomba kurindwa na buri wese kandi ko uzagaragaraho iyo ngeso yo kwiba ibyapa azabihanirwa cyene. Ikindi kandi umutungo rusange nturindwa n’umuyobozi gusa ngo ibi bigomba kuba inshingano za buri wese kuko biba ari inyungu rusange”.

Uku kwibwa kw’ibyapa kuravugwa mu gihe leta iri kongera ibyapa ku mihanda mu rwego rwo kubungabunga umutekano bityo iyi gahunda ikaba yaranatangijwe mu mujyi wa Huye.

   

 

 

 

Leave a Reply

Copyright © 2012 , All Rights Reserved

Designed by Web Directory. Thanks to Free Wordpress Themes