Rwanda | GISAGARA: ABAGENZI BASHIMA UBURYO BABONYE BWO GUKORA INGENDO

Nyuma y’uko abaturage baturuka mu mirenge ya kure igize akarere ka Gisagara bajyaga bagorwa no kwerekeza mu karere ka Huye, ubundi abakozi bakorera mu karere ka Gisagara bataha mu mujyi wa Huye nabo bagahura niyo ngorane, ubwo imodoka z’ikompanyi itwara abagenzi ya Rwinyana bisobanuye mu rurimi rw’icyongereza Rwanda Investment of Nyaruguru Nature zatangiraga gukorere mu karere ka Gisagara ngo babibonyemo igisubizo.

Abaturage bo mu karere ka Gisagara bakunze gutega izi modoka bavuga ko nyuma yo gutura kure kandi bakoresha imihanda y’igitaka byatumye bakunda kuvunika mu ngendo bakora berekaeza mu karere ka Huye cyangwa mu mujyi wa Kigali. Nyuma y’uko Akarere ka Gisagara gatunganije imihanda ngo byabaye nko gutera ingabo mu bitugu iyi kompanyi ya Rwinyana kuko yabashije kujyaigera mu mirenge ya kure nka Musha na Mamba ikora ku mupaka y’u Rwanda na Burundi.

Mushimiyimana umwe mu baturage bari bateze imodoka z’ikompanyi ya Rwinyana yagize ati: “Ubundi nkomoka mu murenge wa Ndora ariko mu bice izi modoka zerekezamo, ariko twari dusanzwe twaramenyereye kugenda n’amaguru tugakora ingendo ndende umuntu akagera aho yifuzaga kujya ananiwe bikabije”

Ibi yabivuze n’amarangamutima menshi dore ko yarahetse umwana afite n’umuzigo iruhande rwe. Yakomeje avuga ko byamusabaga kurara agasubira mu rugo bukeye. Gusa ariko ubu ngo ashimishwa no kubona isaha yateganya gutaha yabona imodoka imucyura we ku bwe akabibonamo iterambere muri rusange.

Mu rugero ya garutseho ngo n’uko hari abavandimwe babatumiraga mu minsi mikuru itandukanye, bakagira imbogamizi kuko babaga bazi ko bagomba kuzinduka cyangwa bakaza mbere ho umunsi umwe, no gutaha bakaba bazi ko baza guhura n’ikibazo cyo gutaha bigatuma babireka. Aho Rwinyana iziye ngo bararuhutse.

Ku ruhande rw’abakozi ngo imishahara yashiriraga kuri za moto bategaga mu gitondo na ni mugoroba kugirango bitabateranya n’abakoresha babo kandi bagomba no kugaruka mu miryango yabo. N’ubwo aho izi modoka zigera ariho hake mu karere ngo bashima iyi modoka cyane ko n’ubundi abenshi muri aba bakozi bagenda mu murenge umwe wa Ndora wubatsemo ibiro by’akarere.

Nkurunziza Alex ukuriye ikompanyi ya Rwinyana mu turere twa Huye, Nyaruguru na Gisagara atangaza ko Gutangiza ingendo muri utu turere harimo n’aka Gisagara byari mu rwego rwo gukora icyo yise business kandi igamije gufasha abaturage cyane ko muri iyi mihanda nta zindi modoka zihakorera.

Yakomeje avuga ko iyi Kompanyi y’imodoka za Rwinyana zikora mu buryo bugera kuri butatu, hakaba hari imodoka zikora ziva mu karere ka Huye zerekeza mu mirenge ya Musha na Mamba, imirenge yegereye umupaka w’Uburundi. Hakaba hari n’imodoka zigarukira mu murenge wa Ndora. Imodoka zindi zizindukana abakozi bakorere mu karere.

 

 

 

 

 

Leave a Reply

Copyright © 2012 , All Rights Reserved

Designed by Web Directory. Thanks to Free Wordpress Themes