Rwanda | Gatsibo: Abagize koperative ASTRAMORWA basabwe kugira uruhare muri gahunda za Leta

Bamwe mu banyamuryango ba koperative ASTRAMORWA

Gufasha mu mihigo y’Akarere no kunoza imikorere  nibyo byasabwe abakora umwuga wo gutwara abantu n’ibintu kuri moto mu karere ka Gatsibo. Ni mu nama bagiranye n’Umuyobozi w’aka karere hamwe n’uhagarariye polisi mu karere tariki ya 10 Nzeli,2012. Aba bamotari nabo bakaba bariyemeje gushyira mu bikorwa impanuro bahawe ndetse bizeza no gufasha akarere mu kwesa imihigo kahize.

Akarere ka Gatsibo na Nyagatare nitwo turagwamo moto nyinshi zikora mu buryo butemewe, cyane cyane izikorera mu mihanda itari iya kaburimbo. Iyi ni imwe mu mpamvu yatumye ubuyobozi bw’Akarere ka Gatsibo butegura inama nyunguranabitekerezo n’abatwara abantu n’ibintu kuri moto bakorera muri aka karere.

Uyobora polisi muri aka karere akaba yarasabye aba bamotari kubahiriza amategeko agenga utwaye ikinyabiziga bambara ingofero zabugenewe, birinda gutendeka  ndetse bagatwara ibinyabiziga byuzuje ibyangombwa batibagiwe n’iby’ababitwara.

Ibi kandi nibyo byagarutsweho n’Umuyobozi w’akarere ka Gatsibo Ruboneza Ambroise, aho yasabye aba bamotari ubufatanye mu mihigo aka karere kihaye, kugira ikinyabupfura, gufasha mu gukangurira abaturage kunoza ubuhinzi n’ubworozi, gukangurira urundi rubyiruko kwibumbira mu makoperative, gufasha abatishoboye no kugira imyitwarire ikwiye urubyiruko ndetse n’isuku.

Mayor Ruboneza yavuze ko  ibi nibikorwa nta kabuza Gatsibo izaza mu myanya itanu ya mbere mu mihigo. Izi nama  bagiriwe ngo bazishyize mu bikorwa byabagirira inyungu cyane ko iyo bafatiwe mu makosa bahanwa bityo kwiteza imbere bikagorana.

Rwabalinda Aloys uyobora koperative COMOGA ihuje abamotari mu karere ka Gatibo avuga ko bashimishwa n’uko akarere kabo kaza mu myanya ya mbere mu mihigo, bityo ngo bakaba biteguye gushyira mu bikorwa ibyo basabwe.

 

Leave a Reply

Copyright © 2012 , All Rights Reserved

Designed by Web Directory. Thanks to Free Wordpress Themes