Rwanda | Amajyepfo: abamotari basaba ko impushya baba batsindiye zakwihutishwa kuko zitinda

Abatwara abagenzi kuri moto barasaba ubuvugizi ku kibazo cyo gukorera impushya zo gutwara ibinyabiziga baba bakoreye ariko zikaza zitinze.

Impushya bavuga ko bakunze kubona batinze ni impushya za burundu mu byiciro bitandukanye. Abavuga ko batinda kuzihabwa ni abavuga ko ariho ubuzima bwabo buba bushingiye kuko ngo baba bifuza gutwara ibinyabiziga nk’umwuga.

Abamotari bafite iki kibazo barimo abatwara moto ariko bifuza kuva kuri uru rwego bakajya mu gutwara imodoka kuko ngo arizo zigira amafaranga.

Abandi ni bamwe mu bakoraga nk’inyeshyamba (abakora batagira ibyangombwa) bavuga ko bakora ibizamini by’impushya za burundu zo gutwara ibinyabiziga bifuza kureka kuba inyeshyamba bagakora batihisha maze bakiteza imbere.

Twizeyimana Eric, ni umwe mu bamotari mu ntara y’Amajyepfo avuga ko iyo umuntu akoze ashaka uruhushya hari ubwo amara amezi arenga atanu atararuhabwa, akaba asaba ko hari icyo polisi yakora mu rwego rwo gufasha abategereje.

Twizeyimana ati: “nko mu gihe cyo kwandikisha, sinzi niba hari ukuntu polisi yadufasha ikajya iduha ibyangombwa bisimbura izo mpushya kuko n’ubundi tuba twarazitsindiye”.

Nzitubwayo Evode, umuyobozi wa STRAMORWA ishyirahamwe ry’abamotari mu Rwanda, avuga ko batangiye gukorana ibiganiro na polisi y’igihugu ishami rya polisi igenzura umutekano wo mu mihanda (Traffic police), babereka impungenge z’urubyiruko ruba rwakoreye ibinyabiziga kuko baba bifuza kubona vuba na bwangu impushya baba batsindiye.

Nzitubwayo avuga kandi ko bari gusaba ko nk’abamotari bifuza ko bajya bahabwa impushya vuba, babashyiriraho gahumda y’umwihariko kuri bo.

   

 

 

Leave a Reply

Copyright © 2012 , All Rights Reserved

Designed by Web Directory. Thanks to Free Wordpress Themes